Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku Butaka, Gen Pierre Schill, byibanze ku gushimangira ubufatanye bwa gisirikare no guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro
byabereye i Paris mu Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, aho aba
bayobozi bombi bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Eurosatory 2026,
rihuza ibigo n’inzobere mu by’umutekano n’igisirikare herekanwa ibikoresho
n’ikoranabuhanga bigezweho bikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira
mu kirere.
Mu biganiro
byabo, impande zombi zagarutse ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye
bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse no gukomeza gushimangira
umubano umaze igihe hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Imurikagurisha
rya Eurosatory 2026 ririmo kubera mu kigo cy’imurikabikorwa cya Paris Nord
Villepinte kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 19 Kamena 2026. Ni ryo murikagurisha
rinini ku Isi mu bijyanye n’intwaro, ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga
byifashishwa n’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere.
Uyu mwaka
ryahurije hamwe abamurika barenga 2,100 baturutse mu bihugu 65, hamwe n’intumwa
z’abayobozi bagera kuri 330 zaturutse mu bihugu 93. Muri iri murikagurisha
hanamuritswe ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga birenga 500 bifasha mu guteza
imbere umutekano n’ubushobozi bw’ingabo.
Ubufatanye
bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa bukomeje kwaguka binyuze muri
gahunda zitandukanye. Muri Gicurasi 2026, Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe
ubufatanye bwa gisirikare bwa Afurika mu Bufaransa, Maj Gen Pascal Ianni,
yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda, Gen MK Mubarakh.
Mbere yaho,
mu Ukuboza 2025, i Kigali habereye inama ya gatatu ya Komisiyo y’Ubufatanye bwa
Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, iyobowe na Brig Gen Patrick Vaglio
ku ruhande rw’u Bufaransa. Iyo nama yanzuye ko impande zombi zakomeza kwagura
gahunda z’amahugurwa no guhererekanya ubumenyi mu bya gisirikare.
Mu mwaka wa
2024 kandi, u Rwanda n’u Bufaransa byashyize umukono ku masezerano mashya
y’ubufatanye mu by’umutekano, akomeje gushyirwa mu bikorwa no gushimangirwa
muri uyu mwaka wa 2026, by’umwihariko mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu
Karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri ubu
bufatanye, Ingabo z’u Bufaransa zikomeje gutanga amahugurwa mu mashuri makuru
ya gisirikare yo mu Rwanda arimo RDF Command and Staff College i Musanze,
ndetse no mu bigo by’imyitozo birimo Gabiro.
Hanakomeje
ubufatanye hagati y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru no
guhangana n’iterabwoba ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye umutekano wo mu
karere.