• Amakuru / POLITIKI


Umuherwe akaba n’umushoramari w’ikirangirire ku Isi, Elon Musk, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere mu mateka ugeze ku mutungo urenga miliyari 1000 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu mwanya yawugezeho nyuma y’uko SpaceX, sosiyete ye ikora ibyogajuru, satellites n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), ishyize imigabane yayo ku isoko ry’imari ku nshuro ya mbere.

Ishyirwa ry’iyi migabane ku isoko ry’imari ryabaye inkuru ikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho buri mugabane wagurishijwe ku gaciro ka 135$, bituma SpaceX ikusanya miliyari 75 z’Amadolari mu bashoramari.

Nyuma y’iri shyirwa ku isoko, agaciro ka SpaceX kazamutse cyane kagera kuri tiriyoni 1.77 z’Amadolari, bituma iba imwe mu masosiyete afite agaciro gakomeye kurusha ayandi ku Isi ndetse inarenza agahigo kari gafitwe na Saudi Aramco kuva mu mwaka wa 2019.

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na SpaceX zigaragaza ko Elon Musk afite imigabane myinshi cyane muri iyi sosiyete, ifite agaciro ka miliyari 866.5 z’Amadolari. Iyo hiyongereyeho imigabane asanzwe afite muri Tesla, ifite agaciro ka miliyari 286.2 z’Amadolari, umutungo we wose urenga miliyari 1000 z’Amadolari.

Ibi bitumye Elon Musk aba umuntu wa mbere mu mateka y’Isi ugeze kuri uru rwego rw’umutungo, ibintu byafashwe nk’indi ntambwe ikomeye mu rwego rw’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko uyu mutungo ubazwe hashingiwe ku gaciro k’imigabane Musk afite mu masosiyete ye, bivuze ko ushobora kuzamuka cyangwa kugabanuka bitewe n’imihindagurikire y’isoko ry’imari.

N’ubwo SpaceX imaze kugira agaciro gakomeye cyane ku rwego rw’Isi, iyi sosiyete iracyakorera mu gihombo. Mu mwaka wa 2025, yinjije miliyari 18.7 z’Amadolari avuye kuri miliyari 14 z’Amadolari yari yinjije mu mwaka wabanje, ariko isoza uwo mwaka ifite igihombo cya miliyari 4.9 z’Amadolari.

Icyakora, ishyirwa ku isoko ry’imigabane ya SpaceX rifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu mateka y’iyi sosiyete ndetse rikaba ryanatumye Elon Musk arushaho gukomeza kuba umuntu wa mbere ukize kurusha abandi ku Isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments