Imirwano ikomeye hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano yadutse i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku wa Gatanu, ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bateraniye mu myigaragambyo yo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abigaragambya bahanganye n’abapolisi bari bagerageje kubatatanya no kugarura ituze mu bice bitandukanye by’umujyi. Hari aho hagaragara abaturage begera imirongo y’abashinzwe umutekano, mu gihe abandi bari batwaye abakomeretse, hagati y’umwotsi mwinshi waturukaga ku modoka n’ibindi bintu byari byatwitswe.
Franclin Tshiamala, umwe mu banyamuryango b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Ensemble pour la République, yavuze ko abaturage bamaganye uwo mushinga kuko bawubona nk’unyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Yagize ati: “Twebwe abaturage tuvuga ko tudashyigikiye iri tegeko kuko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga. Riraryica. Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 164, twihaye inshingano zo kurengera Itegeko Nshinga.”
Yakomeje yibaza impamvu umushinga wa referandumu yo guhindura Itegeko Nshinga washyizwe ku murongo w’ibyigwa, ndetse anashinja bamwe mu bawutoye kwakira ruswa.
Ati: “Ni nde wasabye ko uyu mushinga ushyirwa ku murongo w’ibyigwa? Ni nde wasabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa, kandi kubera iki? Niba ari umushinga mwiza gutyo, kuki hari amakuru avuga ko bamwe bahawe ruswa ya $60,000 buri umwe kugira ngo bawushyigikire?”
Iyi myigaragambyo yari yateguwe n’imitwe itandukanye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, harimo n’abagize ihuriro rya C64, bari bateguye kwicara imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (People’s Palace) mu rwego rwo gusaba ubutegetsi kwisubiraho kuri uwo mushinga.
Abateguye imyigaragambyo bavuga ko bagamije gushyira igitutu kuri guverinoma ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bavuga ko rishobora guhungabanya gahunda n’imitegekere y’Igihugu.
Umwe mu bigaragambyaga yagize ati: “Ntidushaka gucamo ibice Congo. Félix Tshisekedi na Kagame bagiranye amasezerano yo gucamo igihugu cyacu ibice. Ibyo ntituzabyemera.”
Undi muyobozi wo mu ishyaka ENVOL yavuze ko abayoboke b’ishyaka rye batigeze bateza imvururu, ahubwo ko hari abo yise amabandi ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi ari bo bateje akaduruvayo.
Yagize ati: “Nta muntu twateye kandi nta mapine twatwitse. Abayoboke ba ENVOL bari mu myigaragambyo imbere y’icyicaro cy’ishyaka, ariko nk’uko mubibona hariya, amabandi y’ishyaka riri ku butegetsi ni yo ari guteza imvururu, mu gihe polisi irebera ntigire icyo ikora.”
Ibibazo bya politiki muri DRC byakajije umurego kuva Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko ashaka gusimbuza Itegeko Nshinga ryashyizweho mu 2006.
Nubwo we avuga ko risaza kandi ritajyanye n’igihe, abatavuga rumwe na we bamushinja gushaka impinduka zishobora gukuraho imbibi z’manda ya Perezida, bikamwemerera gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2028.
Like This Post? Related Posts