• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abakunzi b’umupira w’amaguru mu murwa mukuru wa Syria, Damascus, bakiriye neza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 binyuze mu birori byarimo imikino, ibikorwa by’ubuhanzi ndetse n’am’écran manini yerekanagaho imikino iri kuba imbonankubone.

Amashusho yafashwe ku wa Kane yagaragaje abafana benshi bageze ahabereye ibi birori bambaye imyambaro y’amakipe bakunda. Hari kandi ibikorwa bitandukanye byagaragazaga ibyishimo, abantu basura aho ibikorwa biri kubera ndetse n’amaduka acuruza ibikoresho by’umupira by’umwihariko ibifitanye isano n’Igikombe cy’Isi.

Umwe mu bafana witwa Ahmed Al-Laham yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona igihugu cyongera kwakira ibikorwa nk’ibi nyuma y’igihe kirekire cy’intambara n’ibibazo by’umutekano.

Yagize ati: “Birashimishije kubona igihugu kiri gukira no kubona ibikorwa nk’ibi bibera hano, abantu bakaza baturutse muri Jordan no mu bihugu byo mu karere ka Gulf. Bitanga icyizere kandi bikongera morale ku Banyasiriya ndetse no kuri Syria muri rusange.”

Yakomeje avuga ko kurebera hamwe imikino n’abandi bafana bituma abantu bumva neza ibyishimo n’ikirere cy’Igikombe cy’Isi.

Ibitangazamakuru byo muri Syria byatangaje ko Festival y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cya Syria gishinzwe imurikagurisha n’amasoko mpuzamahanga. Iri kubera ahitwa Old Exhibition City ahateganye na Dama Rose Hotel i Damascus kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Irushanwa ryatangiye ku wa Kane n’umukino wahuje Mexico na South Africa, warangiye Mexico itsinze ibitego 2-0. Uyu mukino wanavuzweho cyane kubera amakarita atatu atukura yatanzwe n’umusifuzi, harimo abiri yahawe South Africa n’irindi rimwe rya Mexico.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizakomeza kugeza ku wa 19 Nyakanga, kikaba cyakiriwe ku bufatanye na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 48.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments