Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Karere ka Ngoma yishwe mu buryo bw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze mu nzu yari aryamyemo, bamukamuca ibice by'umubiri bakoresheje ibyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamvumba, mu Kagari ka Kinunga, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace avuga ko nyakwigendera yararaga mu nzu yo ku ruhande rw’urugo (annexe), mu gihe ababyeyi be bo bari baryamye mu nzu nkuru.
Mu masaha y’ijoro, abantu bataramenyekana binjiye muri iyo nzu maze bamugabaho igitero cyamuhitanye.
Umwe mu baturanyi b'uyu muryango aganira na BTN TV, yagize ati: “Bamuteye ibyuma mu rubavu ndetse bamuca ikiganza. Yakomeretse bikabije ahita apfira aho yari aryamye.”
Abaturanyi bavuga ko uyu mukobwa yari azwiho imyitwarire myiza kandi nta makimbirane yari afitanye n’abo babanaga. Banagaragaza ko uru rupfu rwabatunguye kandi rwabateye agahinda gakomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yemeje iby’aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwifatanyije n’umuryango mu kababaro.
Yagize ati: “Ni byo koko byabaye, kandi birababaje cyane.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'i Burasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ryatangiye.
Yagize ati:"Kugeza ubu ntabwo turafata bakekvwaho iki cyaha ariko turabizeza ko bazafatwa."
Umurambo w'uyu mukobwa wajyanywe mu Bitaro gukorerwa isuzuma mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubu bwicanyi ndetse bagezwe imbere y’ubutabera.
Abaturage basabwe gutanga amakuru yose yafasha mu gukurikirana no gufata ababigizemo uruhare.