• Amakuru / POLITIKI

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, Patrice Émery Trovoada, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ku rukuta rwa twita, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Patrice Trovoada bagirana ibiganiro byagarutse ku mu bano w’ibihugu byombi.

Ntihigeze hatangazwa byinshi ku biganiro impande zombi zagiranye n’ubwo amakuru yatangajwe avuga ko baaganiriye ku ngingo zirimo ibibazo by’Akarere no ku ruhando mpuzamahanga.

Umubano w’u Rwanda n’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, umaze igihe kandi ushingiye ku bufatanye n’ubwubahane cyane ko Minisitiri w’Intebe, Patrice Émery Trovoada, amaze kugenderera u Rwanda inshuro eshatu.

Mu Ukuboza 20216, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Muri Gicurasi mu 2022, itsinda ry’abayobozi baturutse mu Birwa bya São Tomé-et-Príncipe riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ryagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse basura Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakagirana ibiganiro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments