Perezida
Kagame yakoze impinduka muri guverinoma aho muri minisiteri eshatu yashyizeho
abaminisitiri bashya ndetse anazikora mu banyamabanga no mu bayobozi b’ibigo
bya leta.
Ni impinduka
Perezida Kagame yakoze mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, zasize Minisiteri
y’Ibikorwaremezo ihawe umwihariko wo kugira abanyamabanga ba leta babiri.
Hari hashize
iminsi Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bibaza impamvu hari imwe mu
mishinga yo kubaka ibikorwaremezo yadindiye aho bigira ingaruka ku baturage
ndetse na leta igahomba ikayabo.
Muri izi
mpinduka Perezida Kagame yagize Murwanashyaka Damien Minisitiri
w’Ibikorwaremezo asimbuye Dr Jimmy Gasore muri izi nshingano.
Murwanashyaka
Damien wagizwe Minisitiri w’lbikorwaremezo, asanzwe amenyerewe muri uru rwego
aho yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi.
Mu 2025
Murwanashyaka yabaye Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwubatsi yashinze cyitwa
Preferred Contractors ltd aho mbere yo kukijyamo guhera mu 2024-2025 yabaye
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Ultimate Developers Ltd izwi cyane mu bikorwa byo
kubaka inyubako zo guturamo.
Yakoze kandi
mu bigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd, ROKO Constructions Ltd,
Cimerwa PPC, GASABO 3D DESIGN LTD no muri Century Engineering Contractors.
Mu bijyanye
n’amashuri, Murwanashyaka yize ibijyanye n’Ubwubatsi muri Kaminuza aho
yarangije amasomo afite amanota ya mbere (First Class) muri Kaminuza y’u
Rwanda.
Afite kandi
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u
Rwanda akanagira iy’icya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Oklahoma Christian
University.
Perezida
Kagame yagize Zingiro Armand Umunyamabanga wa leta muri MININFRA aho yari
asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu, REG, yagezemo muri Nzeri
2023 avuye ku kuba Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi
(EUCL) aho yatangiye kuyiyobora mu 2020.
Zingiro
yabisikanye na Byilingiro Maximilien we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’lkigo
gishinzwe Ingufu (REG)
Muri Minisiteri
y’Ibikorwaremezo kandi Perezida Kagame yagize Col. Bizimungu
Claudien, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA.
Mu 2022, Col
Bizimungu yari yagizwe umuyobozi wungirije mu Rwego rushinzwe ibikorwaremezo mu
ngabo z’u Rwanda.
Ahandi
Perezida Kagame yakoze impinduka ni muri MINICOM aho Kajangwe Marie Antoine
yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prudence Sebahizi muri izi
nshingano.
Muri Kanama
2024, ni bwo Kajangwe yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM avuye ku
kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri iyi Minisiteri.
Muri MINICOM
kandi Tuyishimire Chantal ni we wagizwe Umunyabanga uhoraho asimbuye
Kajangwe wabaye Minisitiri.
Izindi
mpinduka azabaye muri guverinoma ni muri MIFOTRA aho Perezida Kagame yagize
yagize Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb.
Christine Nkulikiyinka we wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami
bwa Espagne.
Uwizeye
Judith yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika aho
yari ari muri izi nshingano kuva muri Nyakanga 2025.
Uwizeye
agarutse muri MIFOTRA nyuma y’imyaka icyenda kuko kuva mu 2014 kugera 2017
n’ubundi yari Minisitri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Mu bijyanye
n’amashuri n’impamyabumenyi Uwizeye Judith yize amategeko mu yahoze ari
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yayasoje mu 2006, aho yahise atangira kwigisha
ibijyanye n’amategeko.
Afite kandi
impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu
mpuzamahanga n’amategeko yerekeye ubucuruzi yakuye muri Groningen University mu
Buholandi.
Izindi
mpinduka
Perezida
Kagame kandi yagize Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.
Kuva muri
Kanama 2022 kugeza muri Kamena 2026, Kanyonga yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije
w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).
Yakoze mu
kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) mu myanya itandukanye, aho kuva mu
2019 kugera mu 2022 yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi. Yabaye kandi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kwandika amasosiyete n’ubucuruzi muri RDB.
Yakoze kandi
mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yakoze nk’umusesenguzi w’amakuru n’ingamba.
Yize
icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko muri Afurika y’Epfo
muri Kaminuza ya Witwatersrand.
Afite kandi
impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko
y’ubucuruzi n’amakoperative yakuye muri kaminuza ya Harvard Law School muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida
Kagame kandi yagize Umurungi Michelle Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe
Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Umurungi
Michelle ni inzobere mu bijyanye n’imari, ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi
mu Rwanda aho kuva mu 2024 yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari mu Kigo
cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Lt Gen (Rtd)
Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika
y’Abaturage y’u Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi wa
Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Israel.
Col (Rtd)
Ruhunga Jeannot yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya
Pologne mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine yagizwe Ambasaderi wa Repubulika
y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.