Umuhanzi Ngarukiyintwali
Jean de Dieu uzwi nka Maitre Dodian wamenyekanye mu mu ziki nyarwanda guhera
muri 2019 ari mu byishim byinshi nyuma yaho
inzozi ze zo gushinga studio ye ifasha abahanzi zibereye impamo akanasinyisha aba producer bakomeye hano mu Rwanda .
Uyu
musore wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi
zitandukanye yagiye akora ku giti cye n’izindi yakoraye ‘abahanzi batandukanye
hano mu Rwanda nka Generous 44, Mr Kagame, Khalfan Govinda, Niyo na Papa
Cyangwe, ndetse yanakoranye bya hafi na Makanyaga Abdul bandi benshi , nyuma y’imyaka
myinshi avuga ko yifuza guteza
imbere muzika nyarwanda ndetse no
gufasha impano zikizamuka uyu musore yujuej studio igezweho yise Global
Music .
Ubwo umunyamakuru
wa BTN Rwanda yasura iyi studio ya Maitre Dodian yise Global Music aho iherereye mw’Izindiriro
muri Kimironko yamutangarije byinshi ku
mushinga w’iyi studio ye .
Maitre
Dodian yagize ati “ Ndi mu byishimo
byinshi cyane muri iyi minsi kuko inzozi
nagize nkitangira umuziki zo kuzashinga studio yo kuzateza imbere uru ruganda
zabaye impamo ubu namaze gushinga iyanjye na vuba aha ndabaha zimwe mu ndirimbo maze gukoreramo z’abahanzi
batandukanye.
Abajijwe imamvu
yamuteye gukomeza kwishyiramo gushing studio ye
Maitre Dodian yagize ati “ Burya umuhanzi agira imvune nyinshi cyane mu
rugendo rwe mu myaka isaga umunani maze mu muziki nyarwanda nagiye ngira
imbogamizi nyinshi mu yandi mastudio atadnukanye nagiye nkorera bituma niha gahunda y’uko nzashinga iyanjye
nkajya nkora ibihangano byanjye
bitamvunnye kandi nkakorera n’abandi bahanzi bagenzi banjye baba abakuru n’abakizamuka
muri uru rugendo ruba rutoroshye kuri benshi .
Yakomeje atubwira
ko kugeza ubu Studio Global Music yamaze gutangira aho yatangiranye na Producers
Evydecks uzwi nka (Ayo Evy) wamenyekanye
cyane mu bisumizi Studio ,ariko ubu akaba yasinyishije abandi ba Producers
babiri ba bahanga barimo Fazzo Big Pro
wazamuye abahanzi benshi tubona muri iyi minsi bakomeye mu Rwanda na Crack on the beat
Nyuma
yo kudutangariza abaProducers bazakorana na Global Music Studio yaduhishuriye ko ubu agiye gushaka abanyempano mu bice bitandukanye by’igihugu aho babiri ba mbere bazerekana ko impano yabo ko iri hejuru
bazasinyishwa muri iyo studio kugira bateze imbere impano zabo bagere no ku rwego bifuza.
Tumubajije
ku masezerano yagiranye na Producer Fazzo
nk’umwe mu bazwi ba bahanga dufite mu Rwanda yadusubije ko atahita
ayatangaza kuko we yamuzanye kuko aziko ari umuhanga kandi nawe yifuza ko yazajya
amukorera indirimbo nziza kandi
zizakundwa n’abantu benshi .
Mu gusoza Maitre Dodian yibukije abakunzi ba muzika nyarwanda ko atari Global Music Studi guza babafitiye ahubwo bafite na Band ikora umuziki w’Imbona nkubone mu birori bitandukanye ndetse no mu mahoteli aho abayifuza bazajya banyura ku mbuga nkoranyambaga zabo bakabah akazi kuko babafitiye abauranzi ba bahanga cyane
Like This Post? Related Posts