• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2026, habaye igitaramo gikomeye cy’umunsi wa kabiri cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Ni igitaramo cyasabwe n’abakunzi be nyuma y'uko amatike y’umunsi wa mbere ashize hakiri kare.

Igitaramo cyari giteganyijwe kuba kimwe gusa tariki ya 1 Kanama 2026, ariko King James yumvise ubusabe bw’abakunzi be, ahitamo kongeraho umunsi wa kabiri wabaye ku wa 2 Kanama 2026. Ni ukuvuga ko yakoze ibitaramo bibiri ku munsi ibiri ikurikirana.

Igitaramo cya mbere cyagenze neza kirangwa n'udushya dutandukanye, abakunzi be bataha batabishaka. Igitaramo cyo ku munsi wa kabiri na cyo cyari gitegerejwe n’abakunzi be batari bacye kuko amatike yari yabanje gushira mbere y'igitaramo (Sold Out).

King James na we ntiyatengushye abakunzi be kuko yabahaye ibyishimo afatanyije n’abahanzi bakoranye indirimbo, bose bafatanyiriza hamwe gususurutsa abitabiriye. Iki gitaramo cy'umunsi wa kabiri, cyaranzwe n'ibice bitatu ari nabyo tugiye kugarukaho.

Imbere y’abafana bari buzuye BK Arena, umunyamakuru wa RBA, Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky, afatanyije na Zuba Mutesi, na we usanzwe ayobora ibitaramo, bageze ku rubyiniro saa 19:25 ari na bo bayoboye iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.

Umuhanzi Phil Emon ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro muri iki gitaramo cy’umunsi wa kabiri, aho yaririmbiye abafana bari baje kwifatanya na King James muri uyu munsi w’amateka.

Nyuma ye, DJ Inno yakomeje gususurutsa abitabiriye avanga indirimbo zitandukanye, mu gihe hategurwaga kwakira umuhanzi mukuru.

Saa 20:00, Lucky Nzeyimana na Zuba Mutesi bagarutse ku rugendo rwa King James mu muziki, bibutsa abari bitabiriye bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze imyaka 20 amaze awukora. 

Banavuze ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo "Narashize", "Umugisha", "Ndagukunda", "Meze Neza", "Urukundo" n'izindi nyinshi yagiye asohora mu bihe bitandukanye

Nyuma y'akanya gato, King James yahise ahamagarwa ku rubyiniro. Mbere y’uko agaragara, habanje kwinjira ababyinnyi be bambaye imyambaro idasanzwe, bamwe bafite amababa asa n’ay’abamarayika, mu gihe kuri écran hagaragaye amashusho yerekana King James afite amababa ari kuguruka ndetse yambaye ikamba ry’ubwami.

Mu buryo bwatangaje benshi, King James yamanutse avuye mu gisenge cya BK Arena aza ku rubyiniro muri (Box), atangira igitaramo aririmba "Naratoboye", akurikizaho "Nzakubona Ryari", "Mbabarira", "Uracyamukunda" na "Ese Warikiniraga".

Nyuma y’izo ndirimbo zifite injyana yihuta, yahinduye umuvuduko akomereza ku ndirimbo "Hari Ukuntu", mbere yo kuririmba "Agatimatima", aho abafana benshi bafatanyije na we kuyiririmba kuva itangiye kugeza irangiye.

King James yahise ahamagara Zuba Ray ku rubyiniro, bafatanya kuririmba indirimbo yabo "Ikirezi", yakiranywe ibyishimo byinshi n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo cyakomeje kuryohera abacyitabiriye ubwo King James yaririmbaga "Ni Iki Utabona", aho yanifashishije gitari acurangira abafana be. Yahise akurikizaho "Ubudahwema" na "Umugisha", ibintu byarushijeho kongera ibyishimo mu bitabiriye.

Yakomeje ku ndirimbo "Yaciye Ibintu", maze ababyinnyi be bazamuka ku rubyiniro bayibyina mu buryo bwashimishije benshi. Yakurikiyeho "Naramukundaga", indirimbo yaririmbanaga n’abafana be mu rukundo rwinshi.

King James, wakuriye muri Kina Music, yahise ahamagara Producer Ishimwe Clément ku rubyiniro, amucurangira kuri gitari indirimbo "Nta Mahitamo", imwe mu ndirimbo za mbere bakoranye. Nyuma yaho yongeye kuririmba "Ese Warikiniraga".

Yakomeje igitaramo aririmba "Birandega", "Ndagukunda" na "Poupette", yakiranywe urugwiro rwinshi n’abafana. Ababyinnyi be bongeye kuzamuka ku rubyiniro, bakomeza gususurutsa abitabiriye mbere y’uko aririmba "Narashize", indirimbo yasize benshi babyina mu byishimo byinshi

Mu gihe igitaramo cyari kigeze hagati, King James yafashe akanya ko kwifuriza isabukuru nziza umwe mu bafana be wari wayizihizaga. Abitabiriye bose bifatanyije na we kumuririmbira no kumwereka urukundo. Nyuma yaho yakomereje ku ndirimbo "Igitekerezo" na yo yakiriwe neza n’abari muri BK Arena.

King James yamaze isaha n’iminota 30 ari ku rubyiniro adahagarara, mbere yo gufata akaruhuko gato, mu gihe abafana bakomeje kumwereka ko bagifite inyota yo kumubona ari kuririmba.

Muri iki gitaramo kandi hafashwe umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro abahanzi batakiri ku isi, barimo Yvan Buravan na Jay Polly.

Abitabiriye iki gitaramo bacanye amatoroshi ya telefoni mu gihe hacurangwaga indirimbo “Malayika” ya Yvan Buravan, mu rwego rwo kumwibuka no kugaragaza ko umuziki we ugifite umwanya ukomeye mu mitima y’abanyarwanda.

Nyuma yaho hakurikiyeho indirimbo “2x2” ya Jay Polly, na yo yaririmbwe mu buryo bwihariye, abafana bafatanya kuyiririmba mu gihe bibukaga uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ibi bihe byagaragaje urukundo n’icyubahiro abakunzi b’umuziki bakomeje kugirira aba bahanzi bombi batabarutse.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments