Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, Nibwo Igisirikare cya Gabon cyatangaje ko cyahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.
Ali Bongo wari umaze gutangazwa na Komisiyo y’Amatora muri Gabon ko yatorewe manda ya gatatu, mu kanya ko guhumbya kuri Televiziyo y’Igihugu hahise hajyaho itsinda ry’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi bw’uyu mugabo.
Aba basirikare bavuze ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora kuko yakozwe mu buryo butanyuze mu mucyo.
Uretse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bongo, aba basirikare batangaje ko bafunze imipaka yose ndetse basesa n’inzego z’ubutegetsi zari ziriho.
Bavuze ko ibyo bari gukora byose biri mu izina ry’Igirikare cya Gabon n’izindi nzego z’umutekano.
Kugeza ubu ntiharatangazwa umusirikare uyoboye iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Bongo, n’uko igihugu kiri bukomeze kuyoborwa.