Umuhanzi
w’icyamamare muri Nigeria, Flavour, yatangaje ko atabona uko yakwiyegurira
umugore umwe gusa, avuga ko imiterere y’ubuzima bwe n’imyumvire ye
bitamwemerera kubaho mu mubano wifungiye ku muntu umwe.
Mu mashusho
yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo
zirimo Nabania, yavuze ko we yiyumva nk’umuntu ukunda ubwisanzure kandi
udashobora gufungwa n’umubano umwe.
Yagize ati:“Ndi
umuntu ukunda kuvumbura ibintu bishya. Ndi uwo mu isi yisanzuye. Ndi uwo mu
mihanda. Hari abagabo bashobora kubaho ubuzima bwo mu rugo gusa, ariko njye
simeze gutyo. Turi abo mu isi yisanzuye. Sinshobora gufungwa.”
Aya magambo
ya Flavour yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye
uburyo yavuze icyo atekereza atabiciye ku ruhande, mu gihe abandi banenze
imyumvire ye bavuga ko ishobora gutanga ubutumwa budakwiye ku bijyanye
n’imibanire.
Uyu muhanzi
akunze kuvugwaho ubuzima bwe bwite, cyane cyane ku bijyanye n’imibanire ye
n’abagore. Flavour afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye,
bombi bakaba barabaye ba Nyampinga b’ubwiza (beauty queens) muri Nigeria.
Nubwo amaze
imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Flavour ntabwo
arashaka umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu bihe
bitandukanye yagiye agaragaza ko akunda ubuzima bwo kwigenga kandi ko atiteguye
kwiyegurira umubano uhamye nk’uwo gushyingiranwa.
Abakurikiranira
hafi imyidagaduro muri Nigeria bavuga ko Flavour ari umwe mu bahanzi bakunze
kuvugwa cyane ku mibereho yabo bwite, ariko akaba akomeje gutsimbarara ku
myumvire ye yo gukomeza kubaho ubuzima bwisanzuye aho kuba mu rushako.
Nubwo
ibitekerezo bye bishobora kutavugwaho rumwe na bose, Flavour agaragaza ko
yifuza kuba inyangamugayo ku byo yumva no ku buryo abona ubuzima bwe, aho
yemera ko ataragera ku rwego rwo kwiha umugore umwe cyangwa kubaka urugo nk'uko
abandi babikora.
Like This Post? Related Posts