Félicien
Kabuga uherutse gupfa ataburanishijwe ku ruhare yakekwagaho muri Jenoside
yakorewe Abatutsi aherutse gushyingurwa mu ibanga ahitwa Waterloo mu Bubiligi,
bikaba byarabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.
Umunyamakuru
ukorera RTFB yakoze inkuru mu mashusho atangaza ko ibyo gushyingura Kabuga
byabaye mucyo yise ‘Ibanga rikomeye’.
Aho
yashyinguwe ni mu ntera nto uvuye mu Murwa mukuru, Brussels, kuko hari intera
itarenze iminota 20 mu modoka yihuta.
Muri ayo
mashusho haragira hati: “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo no mu
muryango we hari abatarabimenye ngo baze kumuherekeza. Ndetse nta n’imihango yo
kwera cyangwa kwirabura yigeze imukorerwa nk’uko bisanzwe biba ku Banyarwanda
bapfushije.”
Icyakora
kuri uyu wa Gatatu hari misa yabaye yo ‘kumusabira.’
Ubwo abaje
mu misa bahageraga babwiwe ko kumureba ngo bamusezere bwa nyuma bitashoboka
kuko yari yarashyinguwe mu minsi yatambutse.
Ababikurikirana
bavuga ko abashyinguye Kabuga muri buriya buryo, babikoze banga ko ibye
byazamera nk’ibyo musaza wa Kanziga Agatha witwaga Protais Zigiranyirazo
wapfiriye mu Bufaransa bukanga ko abushyingurwamo.
Ubutabera
bw’iki gihugu bwemezaga ko aramutse ari ho ashyinguwe byatera umwuka mubi
hagati ya Kigali na Paris.
Umwanzuro
wabaye uw’uko umurambo we utwikwa.
Kabuga yapfuye
mu ntangiriro za Gicurasi aguye
muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Hague mu Buholandi.
Urukiko
rwari rumaze imyaka itatu rwanzuye ko uburwayi bwe butatuma aburana mu buryo
busanzwe, rwemeza kumurekura gusa ntihagira igihugu cyemera kumwakira uretse u
Rwanda.
Abo mu
muryango we barabyanze kugeza apfuye.
Umubano wa
Kabuga na Perezida Habyarimana n’abo mu muryango we bari bagize ikitwaga Akazu
watumye arongora umukobwa we kandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu
mugabo wari umuherwe ukomeye mu Rwanda yavuzweho gutera inkunga Guverinoma
yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkiko
zamukurikiranagaho uruhare mu gushinga radiyo RTLM yashishikarije Abahutu muri
rusange kwanga no kwica Abatutsi kandi ab’intagondwa muri bo barabikoze
hagati y’italiki 07, Mata na 30, Nyakanga, 1994.
Kuba
yarapfuye ataburanishijwe ngo akatirwe byasize icyuho mu butabera kuko, nk’uko
Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire yabivuze, byatumye abo yagize uruhare
rwo kubura ababo batabuhabwa.
Gakwenzire
yaboneyeho gusaba ko ubutabera mpuzamahanga bwazakorana abafashije Kabuga
kwihisha mu Bufaransa n’ahandi hose bakabikurikiranwaho kuko bagize uruhare mu
gutuma uwakekwagaho uruhare rutaziguye muri Jenoside adafatwa hakiri
kare ngo aburanishwe.
Kabuga
yakomokaga mu cyahoze ari Komini Mukarange muri Perefegitura ya Byumba mu
Majyaruguru y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Akaba yaravutse mu mwaka wa 1933.
Kabuga yari
yarashakanye na Josephine Mukazitoni babyarana abana 11.
Mbere yo
gufatwa kwe, Kabuga yihishe ahantu henshi harimo muri Kenya aho yari yarashinze
ikigo cy’ubucuruzi yise Nshikabem Agency.
Nyuma ya
Jenoside, yashatse kwaka ubuhungiro mu Buholandi ariko arabwimwa ajya kuba muri
Kenya ari naho yashinze kiriya kigo.
Nyuma
Amerika yaje gushyiraho igihembo cya miliyoni $5 zo kuzaha uzagira uruhare mu
gutuma Kabuga afatwa.
Mu mwaka wa
2008 hari umugabo wafashwe bakeka ko ari we Kabuga ariko biza kumenyekana ko
yari umwarimu muri Kaminuza i Nairobi udafite aho ahuriye n’uwashakwaga.
Nyuma
y’imyaka 26 aba mu Bufaransa, Félicien Kabuga yaje gufatirwa ahitwa
Asnières-sur-Seine mu nkengero za Paris, hari ku italiki 16, Gicurasi, 2020,
iyi ikaba ari nayo tariki yapfiriyeho mu kwezi gushize.
Like This Post? Related Posts