Iserukiramuco
mpuzamahanga ry’ubuhanzi n’ubumuntu, Ubumuntu Arts Festival, ryatangaje ko
rizaba kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 i Kigali, rikaba rizaba
rishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Embracing Time: Holding On. Holding
Together”, bisobanuye gukomeza kwihangana no gukomeza gufatana urunana mu bihe
by’ibigeragezo.
Iri
serukiramuco rimaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuco n’ubuhanzi ku rwego
mpuzamahanga rizongera guhuriza hamwe abahanzi, abanditsi, abakina amakinamico,
abaririmbyi, ababyinnyi n’abakunzi b’ubuhanzi baturutse mu bihugu bitandukanye
byo ku Isi.
Abategura
iri serukiramuco bavuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishishikariza abantu
kureba uko ibihe bitandukanye banyuramo bishobora kubafasha gukomeza kugira
icyizere, gukomera ku ndangagaciro z’ubumuntu no kubaka ejo hazaza hafite
amahoro n’ubwiyunge.
Ubutumwa
bwatangajwe ku rubuga rw’iri serukiramuco bugaragaza ko “gufatana urunana no
gukomeza kwizera” ari byo bizafasha abantu n’imiryango guhangana n’ibibazo
byugarije Isi muri iki gihe, harimo amakimbirane, ibiza n’ingaruka
z’ihungabana.
Mu buryo
bw’ubuhanzi, iri serukiramuco rizatanga urubuga rwo gusangira inkuru zubaka
icyizere no gushimangira ko abantu bashobora gukira ibikomere binyuze mu
guhanga no gusabana.
Ubumuntu
Arts Festival yashinzwe mu mwaka wa 2015 na Hope Azeda, umwe mu bantu bazwi
cyane mu guteza imbere amakinamico n’ubuhanzi mu Rwanda. Izina “Ubumuntu”
risobanura kuba umuntu no kubaho mu buryo bwo kwita ku bandi, aho iri
serukiramuco rishingira ku mahame yo guhuza abantu no kubaka amahoro binyuze mu
buhanzi.
Buri mwaka,
ibikorwa by’iri serukiramuco bibera ahantu hatandukanye muri Kigali, by’umwihariko
ku rubuga rwa Kigali Genocide Memorial, aho habera amakinamico, ibitaramo
by’umuziki, imbyino, ibiganiro mpaka, amahugurwa n’ibindi bikorwa bigamije
kwimakaza ubumuntu n’amahoro.
Mu myaka
ishize, Ubumuntu Arts Festival yakiriye abahanzi baturutse mu bihugu birenga
30, ndetse iba urubuga rwafashije benshi gusangiza Isi ubutumwa bw’amahoro,
ubwiyunge no gukira ibikomere.
Yafashije
kandi guteza imbere ubuhanzi nyarwanda no guha amahirwe urubyiruko rwo
kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Abategura
iri serukiramuco batangaje ko gahunda irambuye y’ibikorwa n’urutonde
rw’abahanzi bazitabira Ubumuntu Arts Festival 2026 bizatangazwa mu minsi iri
imbere.
Gusa
badutangarije ko bamaze kwakira ubusabe
bw’abahanzi barenga 140 bifuzaga kwitabira Ubumuntu Arts Festival y’uyu mwaka,
ikintu kigaragaza uburyo iri serukiramuco rikomeje gukundwa no kwitabirwa
n’abahanzi bo hirya no hino ku Isi.
bashimiye
byimazeyo abahanzi bose bohereje ubusabe bwabo. Guhitamo abazashyirwa ku
rutonde rwa nyuma ntabwo byari byoroshye bitewe n’ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorwa
byatanzwe.
Nubwo
urutonde rwuzuye rw’abazitabira iri serukiramuco ruzatangazwa mu ibaruwa yacu
itaha, twishimiye kubagezaho icyerekezo rusange cy’ubudasa buzagaragara muri
Ubumuntu Arts Festival 2026.
Uyu mwaka,
iri serukiramuco rizakira abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo
Colombia ku nshuro ya mbere, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
(DRC), Australia, Botswana, u Bufaransa, Hongrie (Hungary) ndetse n’ibindi
bihugu byinshi.
Ibi bikomeje
gushimangira umwanya wa Ubumuntu Arts Festival nk’urubuga mpuzamahanga ruhuza
abantu banyuze mu buhanzi, rugateza imbere ibiganiro byubaka amahoro, ubumwe
n’ubumuntu.
Ubumuntu
Arts Festival ikomeje kuba kimwe mu bikorwa bikomeye byifashisha ubuhanzi
nk’ururimi ruhuza abantu, kikibutsa Isi ko nubwo abantu banyura mu bihe
bikomeye, bashobora gukomeza kwiyubaka no gufatana urunana kugira ngo bubake
ejo hazaza heza.
Like This Post? Related Posts