Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi igihugu cye cyakoze ku iterambere ry’ibihugu bikomeye ku Isi, yasanze u Burundi bufite umutungo kamere n’amahirwe menshi nk’ay’ibihugu bikize birimo u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimangira ko ikibazo nyamukuru atari ukubura umutungo ahubwo ari uburyo bwo kuwubyaza umusaruro.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Main Switch, aho yavuze ko yigeze kwibaza impamvu u Burundi bukunze gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu bikennye kandi na bwo bufite umutungo kamere n’ubutaka bwera nk’ibindi bihugu byateye imbere.
Yasobanuye ko yohereje intumwa mu Bushinwa kugira ngo zige uburyo icyo gihugu cyageze ku iterambere rikomeye, ariko zigaruka zigaragaza ko nta mutungo udasanzwe u Bushinwa bufite u Burundi budafite.
Ati: “Naribajije nti: ‘Ese ibi bihugu bavuga ko bikize byanyuze mu yihe nzira u Burundi butanyuramo?’ Nohereza intumwa kubyiga, zigaruka zinsobanurira ko nta kintu na kimwe kiri muri ibyo bihugu u Burundi budafite.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu biganiro yigeze kugirana n’Abashinwa, habayeho impaka ku mutungo n’ubunini bw’ibihugu, bamwe muri bo bakagaragaza ko iyo harebwe ubutaka buri kuri buri muturage, u Burundi bushobora no kugaragara nk’igihugu gifite ubutaka bwinshi kurusha u Bushinwa kubera ubwinshi bw’abaturage babwo.
Yongeyeho ko mu gihe igice kinini cy’ubutaka bw’u Bushinwa kigizwe n’ahantu hadahingwa neza cyangwa ubutayu, u Burundi bwo bufite ubutaka bwera n’ikirere cyiza gituma imvura igwa kenshi, bikorohereza ibikorwa by’ubuhinzi.
Ku bijyanye na Amerika, Perezida Ndayishimiye yavuze ko amateka agaragaza ko iterambere ryayo ryubakiye cyane ku buhinzi mbere y’uko iba igihugu cy’inganda n’ikoranabuhanga.
Yavuze ko n’ibindi bihugu bikomeye nka South Korea byabanje kwishingikiriza ku buhinzi mbere yo kugera ku rwego biriho ubu.
Ati: “Muri Amerika, mugende murebe, batangiriye ku buhinzi. No mu Bushinwa no muri Koreya y’Epfo ni uko byagenze. Benshi bahereye ku buhinzi mbere yo kugera ku iterambere bafite uyu munsi.”
Yagaragaje ko igihugu kimwe cyabaye igitangaza mu iterambere kitanyuze cyane mu buhinzi ari Singapore, kubera ubuto bwacyo n’ubutaka buke bwo guhingaho, ahubwo kikubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubucuruzi na serivisi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibyo byigisho n’ubushakashatsi, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro umutungo kamere, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, no gushishikariza abaturage gukoresha neza amahirwe igihugu gifite kugira ngo ubukungu bwacyo burusheho kuzamuka.
Yasoje ashimangira ko iterambere ridaturuka gusa ku mutungo igihugu gifite, ahubwo rishingira ku bushobozi bwo kuwukoresha neza no kuwuhindura ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Like This Post? Related Posts