Kampani ya
Bahafrica Entertainment Ltd, yashinzwe n’umukinnyi wa filime akaba
n’umuvugabutumwa Usanase Bahavu Jeanette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend,
yinjiye mu bufatanye bushya na Zacu TV buzafasha bamwe mu bakunzi ba sinema
nyarwanda kongera gukurikira ibikorwa byayo kuri televiziyo.
Aya masezerano
yashyizweho umukono ku wa 2 Kamena 2026 hagati ya Bahafrica Entertainment Ltd
na Zacu Entertainment, ishinzwe ibikorwa bya Zacu TV. Fleury Legend ni we
wayashyizeho umukono ahagarariye Bahafrica Entertainment, mu gihe ku ruhande
rwa Zacu Entertainment hasinye Nsengumuremyi Valens.
Amakuru
yatangajwe na Zacu Entertainment agaragaza ko iyi televiziyo yishimiye kwakira
ibikorwa bya Bahafrica Entertainment, imwe muri sosiyete zimaze kubaka izina
rikomeye muri sinema nyarwanda. Ubuyobozi bwayo bwavuze ko ubufatanye nk’ubu
bufite uruhare mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro no guteza imbere ibihangano
bikorerwa mu Rwanda.
Fleury
Legend yavuze ko amasezerano yasinywe azamara imyaka itatu, ariko ko atareba
filime nshya bari gutunganya muri iki gihe. Yasobanuye ko yibanze ku bikorwa
byamaze gukorwa kandi bikaba byaramaze gutambuka ku rubuga rwa YouTube rw’iyi
sosiyete.
Yagize ati
“Izi ni filime twakoze mbere kandi zaramaze kugera ku bakunzi bacu banyuze kuri
YouTube. Ni zo zizajya zitambuka kuri Zacu TV muri iyi myaka itatu.”
Bahafrica
Entertainment imaze imyaka igira uruhare rugaragara mu iterambere rya sinema
nyarwanda. Mu bihangano byayo byakunzwe harimo Bad Choice, Impanga Series na
Urukundo rw’Inzitane, byakurikiwe n’abatari bake ku mbuga zitandukanye.
Like This Post? Related Posts