Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko umunsi wabaye ufite ibisobanuro bikomeye ndetse n’icyizere ku hazaza h’umubano hagati y’u Rwanda n’u France, ashimangira ko impande zombi zahisemo kureba imbere no gufungura urupapuro rushya rw’ubufatanye.
Mu ijambo
rye, Perezida Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe bwateye mu rugendo rwo
kongera kubaka umubano mwiza n’u Rwanda, avuga ko icyemezo cyafashwe n’ibihugu
byombi cyo kureba ahazaza aho guheranwa n’amateka kiri gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Uyu
wabaye umunsi ufite ibisobanuro bikomeye n’icyizere. U Rwanda rushimira
intambwe mwateye. Twahisemo kureba imbere no kwandika amateka mashya hamwe,
kandi icyo cyemezo kimaze gutanga umusaruro. Inzozi n’intego bihari ku mpande
zombi, ariko icy’ingenzi kurushaho ni ukwongera kubaka icyizere. Uyu munsi, u
Bufaransa ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu ishoramari,
ikoranabuhanga, ibikorwa byo kurengera ikirere n’ibindi byinshi duhuriraho. U
Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’u Bufaransa mu kurushaho gushimangira
ubufatanye no kwagura amahirwe hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Aya magambo
yayatangaje mu muhango wabereye i Paris, nyuma y’igikorwa cyo gutahan ku
mugaragaro urwibutso rushya rwubatswe mu rwego rwo kuzirikana abazize 1994
Genocide against the Tutsi.
Ku mugoroba
wakurikiye uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye
ifunguro ry’umugoroba ryabereye muri Palais de l'Élysée, aho bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na
Madamu Brigitte Macron.
Iri funguro
ryabaye ikimenyetso cy’icyizere n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza
gutsura umubano umaze imyaka mike uri mu nzira nshya y’ubwiyunge n’ubufatanye.
Mu myaka
yashize, u Rwanda n’u Bufaransa byakoze ibikorwa bitandukanye byo kongera
kubaka umubano wabyo nyuma y’igihe kinini waranzwe n’ibibazo byaturutse ku
mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mubano mushya watumye habaho
ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi,
ikoranabuhanga n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko n’ibikorwa byarukurikiyeho byerekana urwego rushya rw’ubufatanye hagati ya Kigali na Paris, ndetse bikaba bishobora kurushaho gufungura amahirwe y’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.