???Ku nshuro ya
mbere, hagiye kujya hanze seri nshya y’uruhererekane yitwa Backstage, igaruka
ku buzima bw’urubyiruko, inzozi zo kuba ibyamamare binyuze mu muziki ndetse
n’imbogamizi zo gukurikira ibyo umuntu akunda.
Iyi seri
yakozwe na ZACU Entertainment ku bufatanye na Cinedopest, iyoborwa na Yves
Mizero Wayeem. Ku ntangiriro, ‘Backstage’ igiye gutangirana ibice 25, buri
kimwe gifite iminota 26.
Mu bakinnyi
b’imena bayigaragaramo harimo Gatesi Divine Kayonga, Saranda Umutoni Oliva,
Shemaryimanzi Dwayne, Abayisenga Patrick, Umutoni Josiane na Eliane Irakoze.
Iyi filime
ishingiye ku nkuru ya Gina Rurangwa, umukobwa w’imyaka 20 ufite impano
idasanzwe yo kuririmba ariko ubaho mu gitutu cy’umuryango ushaka ko yubaka
ubuzima bufite icyerekezo gitandukanye n’umuziki.
Ubuzima bwe
butangira guhinduka nyuma yo guhura na Jeremy, umusore ukunda umuziki ndetse
ufite inzozi zo kuzaba ‘producer’ ukomeye. Uko bagenda basangira inzozi,
urukundo ndetse n’ibibazo by’ubuzima, ni ko Gina agenda abona imbaraga zo
gukurikira icyo umutima we ushaka.
‘Backstage’
inakomoza ku buzima bwo muri Kaminuza, urukundo, guhemukirana, amabanga yo mu
miryango ndetse n’igitutu urubyiruko ruhura na cyo mu gukurikira inzozi zarwo.
Mu kiganiro
kigufi ku itegurwa ry’iyi seri, Yves Mizero Wayeem yavuze ko Backstage ari imwe
muri seri zateguwe mu buryo bwihariye kugira ngo abantu babashe kwibonamo.
Ati
“Twashatse gukora inkuru iri hafi y’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko. Hari
benshi bafite impano ariko bakazitererana kubera ubwoba cyangwa igitutu
cy’imiryango. Twizeye ko abantu benshi bazirebera muri Gina na bagenzi be muri
iyi seri.”
Frank
Kanyamurera ushinzwe gutangaza porogaramu ZACU TV yatangaje ko iyi shene
itazasiba gushyira imbaraga mu kuzana inkuru zigezweho kandi zigaragaza impano
z’Abanyarwanda.
Yasoje ahamagararira abanyarwanda kutazacikwa n’igice na kimwe cya ‘Backstage’ kuko izajya itambuka kuva tariki ya 08 Kamena, buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 19h00 ndetse no saa 21h30, kuri ZACU TV.
Gina aba ari umukobwa w'imyaka 20 ufite inzozi zo kuba ikirangirire mu muziki
Gatesi Divine Kayonga ni umwe mu bakinnyi b'imena muri seri ya Backstage
Saranda Mutoni akina nka Hope muri seri ya Backstage
Shemaryimanzi Dwayne aje nka Jeremy, aho aba atunganya umuziki muri seri ya Backstage
Like This Post? Related Posts