Perezida
Paul Kagame yagaragaje ko Urwibutso rufite agaciro gakomeye kuko rushyira ukuri
ku mugaragaro kandi rukabika amateka adashobora kwibagirana ndetse rukarinda
ibimenyetso bidashobora guhishwa cyangwa ngo byibagirane.
Perezida
yabigarutseho kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
hafungurwaga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe muri uyu mujyi.
Uru
Urwibutso rushingiye ku kimenyetso cyiswe ‘Les Archives’. Cyubatswe ku
bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France.
Mu ijambo
yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yabanje kwihanganisha
abarokotse avuga ko kwibuka bigomba gutangirira ku barokotse Jenoside.
“Abarokotse
Jenoside ni urwibutso ruboneka, atari gusa kubera inkovu zigaragara ku mibiri
yabo, ahubwo no ku bikomere bidashira biri mu mitima yabo, bakatubwira ukuri
binyuze mu buhamya bwabo”.
Umukuru
w’Igihugu yashimiye Leta y’u Bufaransa iyibowe na Perezida Emmanuel Macron,
yemeye ko uru Rwibutso rwubakwa muri iki gihugu.
Perezida Kagame
yavuze ko kubaka uru Rwibutso atari ugushaka kwemeza ukuri kw’ibyabaye kuko nta
bimenyetso bindi bikenewe, ahubwo ko ruzahora ari ikimenyetso cy’icyubahiro
cy’abaturage b’u Rwanda n’amateka yabo.
Yagize ati “
Urwibutso duhagaze imbere uyu munsi rufite imbaraga zikomeye kuko rushyira
ukuri ku mugaragaro kandi rukandikwa mu mateka atazibagirana. Rurinda ukuri
kutazahishwa cyangwa ngo kwibagirane uko imyaka ishira, ahubwo rukigisha
abazaza”.
Yakomeje
agira ati “ Ndashaka gushimira Umujyi wa Paris n’Umuyobozi wawo Emmanuel
Grégoire, ndetse n’uwari Meya Anne Hidalgo, kubera uruhare rwabo mu gutuma ibi
bishoboka”.
Ygaragaje ko
kwemera no guhangana n’inshingano zishingiye ku mateka bisaba ubutwari
budasanzwe, kuko buri gihe habaho abarwanya ukuri kubera inyungu zabo cyangwa
uruhare bagize muri ayo mateka.
Umukuru
w’Igihugu yashimiye Perezida Macron ku butwari yagize bwo kwemera ko u
Bufaransa bwatereranye u Rwanda mu gihe jenoside yabaga nyamara bwari bufite
ubushobozi bwo kuyirwanya ntibe ndetse no kuyihagarika ubwo yari imaze
gutangira, avuga ko bisaba ubumuntu ku byemera.
Yagize ati
“Perezida Macron, ndashaka kubashimira kuri ibyo byombi; ubutwari n’ubumuntu”.
“Mu myaka
itanu ishize, mwafashe icyemezo gikomeye cyo kuza i Kigali nyuma y’uko
hasohotse raporo ebyiri; imwe yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Bufaransa,
indi ikorwa ku busabe bw’u Rwanda, ariko zombi zigera ku myanzuro isa”.
“Mwemeye ko
u Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside, ariko
ntibwabikora”.
Perezida
Kagame yagaragaje ko ayo magambo yari afite agaciro karenze imbabazi zisanzwe,
kuko yari ukuri.
Yakomeje
ashimira mugenzi we ko atahagaritse ibyari byaratangijwe n’uwo yasimbuye
Nicolas Sarkozy.
Ati “Uyu
muryango wo kwemera ukuri watangiye gufungurwa na Perezida Nicolas Sarkozy,
kandi ndifuza no kumushimira uyu munsi”.
Mu 2010 ubwo
Sarkozy yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, yemeye ko u Bufaransa bwakoze amakosa
akomeye kandi ko butashoboye guhagarika Jenoside.
Perezida
kagame yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi byari gushoboka ko itaba
kuko umugambi wayo wari warateguwe mbere ndetse binagaragara kandi ko u
Bufaransa bwari mu mwanya mwiza wihariye wo kuyibona no kugira icyo bukora mu
gupfubya uwo mugambi.
Yagaragaje
ko kuba brayafashe igihe kinini kugira ngo u Bufaransa rwemere uruhare rwabwo
muri ayo mateka, byateje ubundi bubabare ku barokotse kugeza n’uyu munsi hari
abakigaragaza akangononwa mu kwemera ibyabaye.
Ati “Numva
neza amarangamutima y’abarokotse Jenoside n’abaharanira ukuri bakomeje
kutanyurwa n’ibyanditswe ku mugaragaro ku ruhare rw’u Bufaransa. Ariko nemera
ko umurimo twakoranye watangije urugendo rugana ku kuri kutazasubira inyuma.”
Umukuru
w’Igihugu yagaragaje ko u Bufaransa atari bwo bwonyine bwagize uruhare mu
gutuma Abatutsi basaga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa, kuko hari n’ibindi
bihugu byinshi na byo byicaye bikarebera nyamara bifite ubushobozi bwo kugira
icyo bikora.
Yavuze ko
kugeza ubu “Nta gihugu cyageze kure nk’u Bufaransa mu kwemera ukuri no
kwemera uruhare rwacyo muri ayo mateka mabi”.
Perezida
Kagame kandi yashimiye u Bufaransa ko bukomeje ibikorwa byo kuburanisha bamwe
mu bakekwaho uruhare muri Jenoside batuye muri iki gihugu ndetse na gahunda yo
gushyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,
asaba ko byakomeza muri uwo mujyo.
Yagaragaje
ko kubaho mu buzima bwo gushinjanya no kwihorera bifungira abantu mu mateka
mabi ya kera, avuga ko byari ngombwa kwibohora ibinyoma, kandi byagezweho.
Perezida
Kagame yashimye u Bufaransa ko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bibazo bya
Afurika haba muri Loni no mu zindi nzego mpuzamahanga, avuga ko yizeye ko
buzakomeza mur iyo nzira nziza burangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo
kurushaho, haba mu kuvuga ukuri no mu rwego rw’imyitwarire.
Yavuze ko
ibibazo u Rwanda rwaciyemo byarufashije kwisuzuma no gushakira ibisubizo mu
muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda kugira ngo hubakwe igihugu cyiza kibereye
buri Munyarwanda wese.
Yagize ati “
Ibikorwa byo kudutera ubwoba cyangwa kudushyiraho igitutu, uko byaba bikomeye
kose, biduha imbaraga zo gukomeza guhagarara dushikamye”.
Yagaragajer
ko gutsinda abarwanya ukuri kw’amateka bisaba ubushake bwa politiki ku mpande
zose, ariko ko muri iki gihe atari ibintu bikunze kuboneka.
Yagize ati “
Ibyo turi gukorana uyu munsi bizaha ibisekuru n’ibiragano bizaza ubumenyi
buzabafasha kubaka no kubungabunga amahoro n’ubwumvikane dushaka”.
Yasoje
ashimira abantu bose bakomeje kurwana baharanira kugaragaza ukuri kw’amateka
barimo; abanyamakuru b’Abafaransa, n’abashakashatsi batigeze bacika intege mu
kugaragaza ukuri avuga ko imbaraga zabo zagize uruhare rukomeye mu gutuma
amateka nyayo amenyekana no guha icyubahiro abazize Jenoside.