Umuhanzikazi
France Mpundu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye na Moctar bahuye ndetse
bagakundanira mu kiganiro ‘The secret story’.
Uyu
muhanzikazi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu mafoto yasangije ku rubuga rwe
rwa Instagram.
Mu magambo
yuzuyemo imitoma, France Mpundu yavuze ko inkuru y’urukundo rwe na Moctar
irenze ibyo abantu babonesha amaso.
Ati” Ntabwo
twari dufite uburyo bwo kubibabwira, ni yo mpamvu twahisemo kubibereka.”
Yakomeje
agira ati” Moctance si inkuru y’urukundo mwabonye, ahubwo ni inkuru y’ubuzima,
y’imiryango ibiri yahuye ikubaka urugo. Ni inkuru y’abakundana babiri bubatse
ejo hazaza hamwe, maze bava kuri babiri baba batatu.”
France
Mpundu na Moctar ukomoka muri Niger bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’
muri Afurika y’Epfo ndetse bagikundaniramo.
Bitewe
n’uburyo inkuru yabo yishimiwe cyane, Canal+ yemeye kubakorera ikiganiro
cy’ubuzima bwabo kitwa ‘Vie VIP’ kizajya gitambuka kuri ‘Canal+ Magic’.
Mu mpera
z’ukwezi kwa Gicurasi, Moctar yari yongeye kwambika impeta y’urukundo France
Mpundu, ibirori byabereye Zanzibar muri Tanzania.
Iyi ni impeta ya kabiri yari yambitse uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi nyuma y’indi yamwambitse mu mpera z’ikiganiro ‘The secret story’.
Like This Post? Related Posts