• Imyidagaduro / ABAHANZI

Weasel Manizo yatangaje ko ababajwe n’uko hari bamwe mu batunganya umuziki bafashe indirimbo Radio yasize atararangije cyangwa zitarajya hanze, bakazigurisha abandi bahanzi.

Ibi umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, wahoze aririmbana na nyakwigendera Mowzey Radio mu itsinda rya Goodlyfe, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo ya Galaxy fm, aho yavuze ko kuva Radio yitabye Imana hakomeje kuvugwa byinshi ku bihangano byinshi yasize muri studio zitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe Goodlyfe yari ikiri ku rwego rwo hejuru, bo batagiraga studio yabo bwite, ahubwo bakoranaga n’abatunganya umuziki batandukanye. Ibi byatumye Mowzey Radio asiga indirimbo nyinshi muri studio zitandukanye.

Weasel yasobanuye ko Radio yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo ku buryo yakundaga kwandika amagambo, akayiririmba ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara ngo aze kumva ibyo yakoze cyangwa yongeremo ijwi rye mbere y’uko indirimbo isohoka.

Yagize ati "Hari indirimbo nyinshi yari yarakoze muri sitidiyo zitandukanye. Hari izo numva zikinwa n’abandi bahanzi kandi nkazimenya neza kuko Radio yazinyeretse cyangwa yarazindirimbiye mbere."

Nubwo yavuze ko azi ko hari ibikorwa bya Radio byasohowe n’abandi bantu, Weasel yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kubikurikirana cyangwa gusaba indishyi kuko atazi neza aho byose biri n’ababifite.

Yavuze ko icyo yitaho ari indirimbo ziri mu maboko ye gusa, ashimangira ko ubuzima bugomba gukomeza nubwo hari ibintu bimwe na bimwe byamubabaza.

Ati: "Niba bashaka kuzigurisha, ni uburenganzira bwabo kuko nta cyo nabikoraho. Njye nitaho gusa izo mfite. Numvise nyinshi zisohoka kandi nkazimenya ko ari iza Radio, ariko ubuzima bugomba gukomeza."

Weasel yanze gutangaza amazina y’izo ndirimbo cyangwa abahanzi bakekwaho kuzikoresha, avuga ko gukora ibyo byamukururira amakimbirane mashya mu ruganda rw’umuziki.

Mowzey Radio yitabye Imana mu mwaka wa 2018, asize umurage ukomeye mu muziki wa Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments