Ubushyamirane hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran bwongeye gufata indi ntera kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Kuwait itangaje ko yagabweho ibitero bya missile na drone, mu gihe Amerika na yo yemeje ko yagabye ibitero ku bikoresho bya gisirikare bya Iran.
Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Kuwait byatangaje ko inzogera
zitabaza zumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe inzego z’umutekano
zavugaga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwari burimo gukumira ibitero byari
byagabwe n’abanzi.
Igisirikare
cya Kuwait cyasobanuye ko amajwi y’iturika abaturage bumvise yaturukaga ku
bikorwa byo kurasa no gukumira missile na drone zari zinjiye mu kirere
cy’igihugu.
Nyuma
y’iminota mike, Ubuyobozi
bukuru bw’ingabo za Amerika mu burasirazuba bwo hagati bwatangaje
ko bwagabye ibitero ku bikoresho bya
Iran bigenzura intwaro zo mu kirere n’ikorwa rya drone mu duce twa Goruk no ku
Kirwa cya Qeshm Island.
Amerika
yavuze ko ibyo bitero byari ibyo kwirwanaho nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi
yashinjaga Iran, harimo no kurasa drone yayo yo mu bwoko bwa MQ-1.
Ku
ruhande rwa Iran, IRGC yavuze ko iyo drone ya Amerika
yari yinjiye mu mazi ya Iran mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe Amerika
yo yavuze ko yari iri mu kirere mpuzamahanga.
Ibi bitero bishya byatumye impungenge ziyongera ku mutekano wo mu
Karere ka Gulf, mu gihe intambara y’amagambo n’ibikorwa bya gisirikare hagati
ya Amerika na Iran bikomeje gukaza umurego.