Ibi byagarutsweho na Seneteri Prof Jean Pierre Dusingizemungu ubwo muri CHUB bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,hanagarukwa ku ruhare rwa bamwe mu baganga bayigizemo uruhare.
Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya
Butare (CHUB) byibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
hanibukwa abari abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abahungiye muri ibi bitaro
bakahasiga ubuzima muri Jenoside.
Iki gikorwa cyabanjirijwe
n’urugendo rwo kwibuka rwanyuze mu Mujyi wa Huye rugana ku Rwibutso rwa
Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho hashyinguwe imibiri
y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi n’abakozi ba CHUB bunamiye
abaharuhukiye ndetse banashyira indabo ku mva zabo mu rwego rwo kubaha
icyubahiro.
Mu butumwa bwatanzwe muri iki
gikorwa, hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare
rwa bamwe mu bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi bayigizemo, batandukira indangagaciro
n’amahame y’umwuga wari ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.
Senateri Prof. Jean Pierre
Dusingizemungu wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi
yasize amasomo akomeye ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abakora mu rwego
rw’ubuvuzi basabwa gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubunyamwuga no kubaha ubuzima
bwa muntu nta vangura.
Yagize ati: “Ntabwo ari abaganga
gusa, ahubwo ni inshingano z’Abanyarwanda bose gukomeza kwimakaza ubumwe
n’indangagaciro zubaka igihugu, birinda ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu
kuri Jenoside.”
Prof. Dusingizemungu yasabye kandi
abakora mu rwego rw’uburezi n’abigisha amateka gukomeza kuyigisha urubyiruko mu
buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye no guhangana n’abagerageza kugoreka
amateka.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr
Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro biri mu hantu hagaragaza neza ubukana
Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, kuko ari hamwe mu hiciwe abantu benshi bari
bahahungiye bizeye kurokoka.
Yavuze ko bamwe mu bayobozi n’abakozi
bo mu rwego rw’ubuvuzi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarwayi, abarwaza
n’abandi bari bahungiye muri ibi bitaro, ibintu yavuze ko byabaye igisebo ku
mwuga ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.
Yagarutse ku mazina ya bamwe mu
baganga bagize uruhare muri Jenoside, barimo Dr Théodore Sindikubwabo wahoze
ari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Dr Sosthène Munyemana, Dr Jotham
Nshimyumukiza n’abandi bakoze ibikorwa byagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.
Dr Ngarambe yashimye kandi ubutwari
bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagira
uruhare mu kurokora abari bakiri muri ibi bitaro n’ahandi hatandukanye mu
gihugu.
Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko abaganga 59 bagize uruhare
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 25 bakaba barayikoreye Mujyi wa
Butare. Iyo mibare kandi igaragaza ko ababyaza n’abaforomo 74 bagize uruhare
muri Jenoside, barimo 31 bayikoreye muri uwo mujyi.
Abitabiriye iki gikorwa basabwe
gukomeza kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no kwimakaza indangagaciro
z’ubumwe, ubunyamwuga n’ubumuntu, mu rwego rwo gukumira icyatuma Jenoside
yongera kubaho ukundi mu Rwanda.