Amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, yakomerekeye mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, muri Gurupoma ya Nyamaboko I, Teritwari ya Masisi.
Amakuru yatangajwe n’abari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko Mutayomba
yarashwe amasasu mu gatuza mu mirwano yabaye hagati y’impande zombi. Ni
imirwano bivugwa ko yanakomerekeyemo abandi barwanyi benshi, mu gihe hari
n’abafashwe mpiri.
Nk’uko ayo makuru abivuga, Mutayomba yagejejwe mu bitaro byo mu Mujyi wa
Beni kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Aya makuru yanashimangiwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Willy
Manzi, watangaje ubutumwa burebure bunenga ibikorwa bya Mutayomba, amushinja
kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’umutekano muke byabaye mu bice
bitandukanye bya Masisi.
Willy Manzi yavuze ko Mutayomba yari umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje
intwaro yagize uruhare mu bitero byibasiraga abaturage, gusahura imitungo no
guteza umutekano muke mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Yavuze kandi ko ibyabaye kuri Mutayomba ari isomo ku bantu bifatanya
n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibikorwa by’urugomo, ashimangira ko amaherezo
yabyo akenshi aba mabi.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa na FDLR ryemeza cyangwa rihakana
amakuru ajyanye n’imimerere ya Gen Mutayomba nyuma y’iyi mirwano. Hagati aho,
imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya
Congo iracyakomeje mu bice bimwe bya Masisi.