Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abaturage bafite ingeso yo kwihutira gusahura no kwiba imitungo iba iri mu modoka zakoze impanuka, ibibutsa ko icyo gihe icyihutirwa ari ugutabara abakomeretse no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.
Ibi byatangajwe nyuma y’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK yari ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu Ntara y’Amajyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali yarengaga umuhanda mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I.
Amakuru agaragaza ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi neza, imodoka ikarenga umuhanda igakora impanuka. Uwo mushoferi yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.
Mu gihe abaturage bamwe bari bakwiye gutabara no gutanga ubufasha, hari abahise bihutira gusahura iyo modoka, batangira kwiba imifuka ya sima yari iyipakiwemo. Hari n’abavuzweho kuyitwara ndetse bamwe batangira kuyigurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge, ikimara kumenya ayo makuru, yahise yohereza abapolisi ahabereye impanuka kugira ngo bafashe mu gutabara no kurinda umutungo wari wangiritse.
Nyuma y’iperereza ryihuse, hafashwe abantu 10 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura, mu gihe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima yari yibwe.
Abo bakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya, mu gihe iperereza rikomeje hagamijwe gufata abandi bose baba baragize uruhare muri icyo gikorwa no kugaruza ibisigaye byibwe. Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Polisi y’u Rwanda yavuze ko gusahura ahabereye impanuka ari imyitwarire idahwitse kandi inyuranyije n’indangagaciro z’Abanyarwanda zo gufashanya no gutabara abari mu kaga. Yibukije ko kwiba imitungo y’undi, by’umwihariko mu bihe by’amakuba cyangwa impanuka, ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yasabye abaturage kujya batanga ubutabazi mbere ya byose no kwirinda ibikorwa by’ubujura, ati: “Icy’ingenzi iyo habaye impanuka ni ugutabara abakomeretse no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe. Ntabwo ubujura bukiza; burakenya.”
Polisi isaba abaturage gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubufatanye n’ubunyangamugayo, bakirinda kwishora mu byaha byo gusahura ahabereye impanuka, ahubwo bakagira uruhare mu gutabara no kurinda ubuzima n’umutungo by’abagize ibyago.
Like This Post? Related Posts