Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yakiriye mugenzi we wa Polisi ya Kenya hamwe n’intumwa ayoboye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Muri uru ruzinduko, abayobozi bombi ba Polisi basinyanye Amasezerano y’Ubufatanye (Memorandum of Understanding - MoU) hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rwa Polisi ya Kenya ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’izi nzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho agamije gutanga umurongo uhamye w’imikoranire mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi, iterabwoba, ubucuruzi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (cybercrime).
Aya masezerano kandi ateganya kurushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru n’ubutasi hagati y’impande zombi, guhugurana no kongerera ubushobozi abapolisi, ndetse no gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage b’ibihugu byombi.
Abayobozi bombi bagaragaje ko ubu bufatanye buzagira uruhare runini mu kurwanya ibyaha bikomeje gufata intera ku rwego mpuzamahanga, ndetse bukanafasha mu gushimangira umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi mikoranire ije yiyongera ku mubano usanzwe uranga u Rwanda na Kenya mu nzego zitandukanye, harimo ubucuruzi, umutekano n’ubufatanye mu iterambere ry’akarere.