• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), , yakiriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ya Burkina Faso, , ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Ubugenzacyaha muri Burkina Faso, .

Mu biganiro bagiranye, impande zombi zagarutse ku gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza mu nzego zitandukanye zirimo umutekano wo mu muhanda, imicungire y’ibikoresho n’ibikorwaremezo bya polisi, gahunda yo gukorana n’abaturage mu kubungabunga umutekano (Community Policing), ndetse n’ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha.

Aba bayobozi ba Polisi bo muri Burkina Faso kandi bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu kwizihiza imyaka 25 y’iterambere n’ibyagezweho kuva ivugururwa ry’uru rwego. 

Ni ibirori byagaragaje intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yateye mu kubungabunga umutekano, gutanga serivisi zinoze no gukorana n’abaturage.

Banitabiriye kandi imyitozo ihuriweho n’amatsinda yihariye ya polisi azwi nka SWAT, yateguwe mu rwego rwa gahunda ya EAPCCO Plus.

 Iyo myitozo yabereye mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gihugurirwamo ibikorwa byo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange, kikaba cyakiriye abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Uru ruzinduko rugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye bukomeje hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Burkina Faso, hagamijwe gusangira ubumenyi, kongerera ubushobozi abapolisi no guteza imbere umutekano n’ituze mu bihugu byombi no ku mugabane wa Afurika muri rusange.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments