Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryirukanye ku mirimo Prof. Muhindo Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Université de Goma (UNIGOM), rimushinja kutubahiriza inshingano no kutisobanura ku bibazo by’imicungire n’imiyoborere byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa muri iyo kaminuza.
Iki cyemezo cyatangajwe mu ibaruwa
yasinyweho n’Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Prof. Freddy Kaniki, ku wa 28
Gicurasi 2026.
Muri iyo baruwa, Prof. Mughanda
yamenyeshejwe ko avanywe ku mirimo ye ako kanya, hashingiwe ku byo AFC/M23
yavuze ko ari amakosa akomeye mu micungire ya kaminuza ndetse no kuba yari
amaze igihe ataboneka ku kazi atabifitiye uburenganzira.
AFC/M23 yavuze ko mbere yo gufata iki
cyemezo, yari yarahamagaje inshuro nyinshi Prof. Mughanda ngo atange
ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe n’igenzura ryakorewe muri UNIGOM, ariko
ntiyitabe ubutumire cyangwa ngo agire ibisobanuro atanga.
Mu ibaruwa yamwandikiye, AFC/M23
yagize iti: “Mwakuwe ku mirimo yanyu guhera ku munsi mwakiriyeho iri menyesha.”
Iki cyemezo kije gikurikira amezi
menshi havugwa ibura rya Prof. Mughanda mu bikorwa bya buri munsi bya kaminuza,
ibintu byari byaratangiye guteza impungenge abanyeshuri ndetse n’abarimu.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2026,
ibitangazamakuru byo mu Mujyi wa Goma
byatangaje ko uwo muyobozi atakigaragara mu ruhame kubera impamvu zavugwaga ko
zifitanye isano n’umutekano.
Prof. Mughanda yari amaze imyaka
myinshi ayobora Kaminuza ya Goma, imwe muri kaminuza zikomeye mu Burasirazuba
bwa Democratic Republic of the Congo.
Mu mwaka wa 2025 yari yanahawe
igihembo cy’ishimwe ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi, ubushakashatsi
ndetse n’iterambere rya kaminuza muri ako karere.
Kugeza ubu, Prof. Mughanda ubwe cyangwa ubuyobozi bwa UNIGOM ntiburagira icyo butangaza ku cyemezo cya AFC/M23 cyo kumwirukana.
Like This Post? Related Posts