Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri umunani bigaga ku ishuri rya Utumishi Girls Academy bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye iri shuri, igahitana abanyeshuri 16 abandi benshi bagakomereka.
Iyi nkongi yabaye mu ijoro
ryo ku wa 28 Gicurasi 2026, mu gace ka Gilgil kari mu ntera ya kilometero hafi
120 uvuye i Nairobi.
Amakuru yatangajwe na
Polisi agaragaza ko umuriro wibasiye inyubako abanyeshuri bararagamo, ukwira
vuba cyane mu gihe benshi bari baryamye, bituma bamwe bananirwa kuwucika.
Uretse abanyeshuri 16
bahasize ubuzima, abandi barenga 70 bakomerekeye muri iyo nkongi, bamwe muri bo
bakaba bari gukurikiranirwa mu bitaro bitandukanye.
Iperereza ry’ibanze
ryakozwe n’inzego z’umutekano ryagaragaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe
n’abanyeshuri bayitwitse ku bushake.
Polisi yavuze ko
abanyeshuri umunani bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza
ryimbitse ku ruhare bakekwaho muri aya mahano.
Mu gukusanya ibimenyetso,
Polisi yashingiye ku mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV),
ubuhamya bw’abanyeshuri bari bahari ndetse n’abakozi b’iri shuri.
Abayobozi bo muri Kenya
batangaje ko iki ari kimwe mu biza bikomeye byibasiye amashuri muri iki gihugu
mu myaka ya vuba, basaba ko hakazwa ingamba zo kurinda umutekano w’abanyeshuri
mu bigo by’amashuri.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu banyeshuri bakekwaho uruhare muri iyi nkongi bashobora kuba bari bafitanye amakimbirane n’ubuyobozi bw’ishuri, nubwo iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyi mpanuka.
Like This Post? Related Posts