IRGC yatangaje ko yagabye igitero ku kigo cy’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kwihorera ku bitero Amerika iherutse kugaba hafi y’Inzira ya Hormuz.
IRGC ntabwo yatangaje aho icyo kigo giherereye, gusa Kuwait yavuze ko
yabashije gukumira ibisasu bya missile na drone byari byinjiye mu kirere cyayo,
nubwo itatangaje igihugu cyabirashe.
Mu minsi ishize, ingabo za Amerika zatangaje ko zarashe drones za Iran
zari hafi ya Hormuz ndetse zigaba igitero ku birindiro by’ingabo za Iran
biherereye muri Bandar Abbas, umujyi w’icyambu ufatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya
gisirikare n’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Ibi bitero bibaye mu gihe hari hashyizweho agahenge kagamije gutanga
umwanya ku biganiro hagati y’impande zombi, ariko ibikorwa bya gisirikare
bikomeza kwiyongera.
Amerika yavuze ko ibikorwa byayo bya gisirikare byari bigamije
kwirwanaho no gukumira ibitero byashoboraga kuyibasira mu karere.
IRGC yo yatangaje ko igitero yagabye ari igisubizo ku bitero byagabwe
kuri Bandar Abbas, ishimangira ko Iran itazemera gukomeza kugabwaho ibitero
itabirwanyije.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai,
yamaganye ibikorwa bya Amerika avuga ko binyuranyije n’amasezerano y’agahenge
yari amaze iminsi aganirwaho.
Intambara hagati ya Amerika na Iran imaze amezi atatu ikomeje guteza
impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bukungu bw’Isi bitewe
n’ingaruka ku bikorwa by’ubwikorezi n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.
Inzira ya Hormuz ifatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bw’Isi kuko inyuramo
igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibicuruzwa bijyanwa hirya no
hino ku Isi.