Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Brazzavilles.
Iyi nama yatangiye ku wa 26 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Denis Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, abakuru baza Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera n’amabanki n’ibindi.
Ibiro bya Minisitiri
w’Intebe byagize biti “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru
b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama
Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.”
Perezida wa AfDB, Dr Sidi Ould Tah yagaragaje ko hakenewe
amavugurura mu mikorere, amategeko n’ibikorwaremezo bifasha kugera ku mari,
bigamije iterambere rya Afurika.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yatangiye gukorera mu
Rwanda mu 1974. Ni umufatanyabikorwa w’imena u Rwanda rufite aho igice kinini
cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo.