• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage, yafashe abantu icyenda bakekwaho ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bafatanwa toni imwe n’ibilo 123 by’amabuye arimo Coltan na Gasegereti.

Aba bantu bafatiwe mu cyuho mu ijoro rishyira ku wa 26 Gicurasi 2026 mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, aho bari bari mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri aba bakekwa harimo abantu batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bucukuzi butemewe, bakabushukisha amafaranga kugira ngo rubacukurire amabuye, mu gihe abandi bane bakekwaho gukora ubucukuzi bw’ayo mabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abafashwe bari bafite uburyo bwo gushora urubyiruko muri ibyo bikorwa, baruha amafaranga mbere kugira ngo rubashakire amabuye y’agaciro.

Ati “Abafashwe barimo bagura amabuye mu buryo butemewe, bakanashora urubyiruko mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko babizeza amafaranga.”

Polisi yavuze ko ibi bikorwa byari bimaze igihe bikorwa rwihishwa, ariko amakuru yatanzwe n’abaturage afasha mu kubifata no kubikumira.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, aho RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uburemere bw’ibyaha bakekwaho ndetse n’abashobora kuba babiri inyuma y’ibi bikorwa.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihungabanya ubukungu bw’igihugu ndetse bishobora no guteza umutekano muke.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments