• Amakuru / POLITIKI


Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, mu matora yabaye nyuma y’iminsi mike Perezida Bassirou Diomaye Faye amukuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse agasesa Guverinoma yose.

Sonko, uyobora ishyaka riri ku butegetsi rya PASTEF (Patriotes africains du Sénégal pour le travail, l’éthique et la fraternité), yatsinze ayo matora ku majwi 132 kuri 133 yatanzwe, mu gihe habonetse ijwi rimwe ryifashe ndetse nta jwi na rimwe ryamwanze. 

Aya matora yabaye nyuma y’uko Sonko asubijwe uburenganzira bwo kongera kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite, nyuma y’uko uwari Perezida wayo, El Malick Ndiaye, yeguye kuri uwo mwanya ku wa 24 Gicurasi 2026. 

Nubwo ishyaka rya PASTEF rifite ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aya matora yabayemo impaka zikomeye za politiki.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abo mu ihuriro rya Takku-Wallu n’abandi bigenga, bavuye mu cyumba cy’inteko mbere y’itora, bavuga ko uburyo Sonko yasubijwe mu Nteko no guhita atorwa butubahirije neza umurongo wa politiki n’amategeko. 

Gusa, ku ruhande rw’abashyigikiye ubutegetsi bavuga ko amategeko yose yubahirijwe kuko Sonko yari amaze kongera guhabwa intebe ye nk’umudepite mbere y’itora kandi ko umubare w’amajwi yasabwaga wagenwe n’itegeko wagezweho. 

Nyuma yo gutorwa, Sonko yavuze ko atazifashisha Inteko Ishinga Amategeko mu guteza “akajagari mu nzego z’igihugu”, ashaka kugaragaza ko nubwo hari amakimbirane hagati ye na Perezida Diomaye Faye, atagamije guhungabanya imiyoborere y’igihugu. 

Ibi bibaye mu gihe Sénégal iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’amatiku ya politiki hagati ya Sonko na Perezida Diomaye Faye, bombi bahoze ari inshuti za hafi ndetse bafatanyije gutsinda amatora ya Perezida mu 2024.

Amakuru menshi avuga ko kutumvikana hagati yabo kwaturutse cyane ku buryo igihugu cyakwitwara ku kibazo cy’imyenda myinshi Sénégal ifitiye amahanga ndetse n’imikoranire n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Sonko yari ashyigikiye umurongo ukomeye wo kwigenga ku mahanga no kwanga amasezerano bamwe babona nk’ashyira Sénégal mu maboko y’ibigo mpuzamahanga by’imari, mu gihe Perezida Diomaye Faye we yashakaga uburyo bwo koroshya umubano n’abaterankunga n’abashoramari mpuzamahanga. 

Nyuma yo kwirukana Sonko, Perezida Diomaye Faye yahise ashyiraho Ahmadou Al Aminou Lô nka Minisitiri w’Intebe mushya.

Abasesenguzi bavuga ko gutorwa kwa Sonko ku kuyobora Inteko Ishinga Amategeko bigaragaza ko agifite imbaraga zikomeye muri politiki ya Sénégal no muri PASTEF, ndetse ko bishobora gutuma habaho gukomeza guhangana kwa politiki hagati ye na Perezida Diomaye Faye mu minsi iri imbere. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments