Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô, asimbuye Ousmane Sonko uherutse gukurwa kuri uwo mwanya nyuma y’igihe havugwa kutumvikana hagati ye n’Umukuru w’Igihugu.
Itangazo rishyiraho Lô ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, mu gihe igihugu kiri mu bihe bya politiki bikomeye nyuma y’itandukana rya Perezida Faye na Sonko bahoze ari abafatanyabikorwa ba hafi.
Lô w’imyaka 60 azwi nk’impuguke mu by’ubukungu, amabanki n’imari. Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma kuva muri Mata 2024, nyuma aza no kuzamurwa mu ntera muri Mata 2025 agirwa Minisitiri ushinzwe gukurikirana imishinga y’icyerekezo cya Sénégal cya 2050 mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Ibiro bya Perezida wa Sénégal byatangaje ko Lô yagize uruhare rukomeye mu kuvugurura imiyoborere y’igihugu kuva Perezida Faye yajya ku butegetsi mu 2024 asimbuye Macky Sall.
Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Lô yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa igihugu gifite, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ihungabana ry’ubukungu rishingiye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’umwuka mubi uri hagati y’abaturage n’ubuyobozi.
Uyu munyapolitiki kandi yashimangiye ko icyemezo cyo kumugira Minisitiri w’Intebe kitashingira ku kuba ari inshuti ya Perezida Faye, ahubwo ko “inyungu z’igihugu ari zo zishingirwaho mu gufata ibyemezo bikomeye.”
Ishyirwaho rya Lô rije rikurikira iyirukanwa rya Ousmane Sonko ku wa 22 Gicurasi 2026, nyuma y’iminsi havugwa kutavuga rumwe hagati ye na Perezida Faye ku buryo bwo kuzahura ubukungu bwa Sénégal bukomeje kuremererwa n’amadeni.
Nubwo Sonko yakuwe muri Guverinoma, akomeje kugira ijambo rikomeye muri politiki ya Sénégal kuko ari na we uyoboye ishyaka riri ku butegetsi rya Pastef. Yatangiye no gutanga ibimenyetso by’uko ashobora kujya mu murongo wo guhangana na Perezida Faye.
Ku wa 24 Gicurasi 2026, El Malick Ndiaye yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ibintu byafashwe nk’inzira ishobora gufungurira Sonko amahirwe yo kuwusimbura.
Biteganyijwe ko Sonko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 26 Gicurasi nk’Umudepite, ndetse benshi bakamubonamo amahirwe akomeye yo gutorerwa kuyobora Inteko.
Abasesengura politiki ya Sénégal bavuga ko Sonko aramutse abaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ashobora kugira imbaraga zikomeye mu kwitambika cyangwa kugenzura imishinga ya Perezida Faye, cyane cyane kubera ko afite abayoboke benshi mu ishyaka Pastef rifite ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Like This Post? Related Posts