• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye muri pariki y’igihugu ya Murchison Falls National Park muri Uganda, nyuma y’uko imodoka barimo igonganye n’inzovu yari iri mu muhanda.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, aho polisi yatangaje ko abandi bantu bane bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje, iyo modoka yari itwaye abakozi barindwi bo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Uganda, Uganda Revenue Authority (URA), bari bavuye mu mujyi wa Arua berekeza i Kampala.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo modoka yagonganye n’inzovu mu gihe yari iri kunyura muri pariki ya Murchison Falls, imwe muri pariki nini kandi zizwi cyane muri Uganda.

Polisi yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro byo muri ako gace kugira bahabwe ubutabazi bw’ibanze, nyuma bamwe muri bo baza koherezwa kuvurirwa mu murwa mukuru Kampala kubera uburemere bw’imvune bari bafite.

Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburatangaza uko iyo nzovu imeze nyuma y’iyo mpanuka.

Iyi mpanuka yongeye gukangura impungenge ku mutekano w’abakoresha imihanda inyura mu duce turimo inyamaswa z’agasozi, cyane cyane muri Uganda aho impanuka nk’izi zimaze kwiyongera.

Abasesenguzi bavuga ko kwaguka kw’imiturire y’abaturage no gukomeza kwegera aharinzwe inyamaswa biri gutuma habaho guhurirana hagati y’abantu n’inyamaswa, rimwe na rimwe bikaviramo abantu cyangwa inyamaswa kuhasiga ubuzima.

Nyuma y’iyi mpanuka, Ikigo cya Uganda gishinzwe kwita ku nyamaswa z’agasozi, Uganda Wildlife Authority, cyasabye abatwara ibinyabiziga kujya bagabanya umuvuduko no kuba maso igihe banyura mu mipaka ya pariki cyangwa mu mihanda inyuramo inyamaswa.

Cyashimangiye ko inyamaswa nk’inzovu zishobora kwambuka umuhanda gitunguranye, cyane cyane nijoro cyangwa mu masaha y’umugoroba, bityo abashoferi bakwiye kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zikomeje guhitana abantu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments