• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Polisi yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarashe amasasu mu kirere kugira ngo itatanye abaturage bari bafite uburakari bwinshi ku kigo kivurirwamo Ebola kiri i Mongwalu, nyuma y’urupfu rw’abaturage babo bakekwaho kwicwa n’iki cyorezo.

Nk’uko byatangajwe n’abanyamakuru babiri bakorera muri ako karere babwiye BBC, aka kajagari kabaye ku Cyumweru kamaze umunsi wose, abaturage bashaka kujyana imibiri y’abapfiriye muri icyo kigo kugira ngo ishyingurwe n’imiryango yabo.

Amakuru avuga ko abaturage bagerageje kwinjira mu gice cy’ibitaro bivurirwamo Ebola kugira batware ibiziga by’abapfuye, ibintu byatumye polisi yitabaza amasasu yo mu kirere kugira ngo ihoshe imyigaragambyo.

Iki kigo kivurirwamo Ebola giherereye mu gice kimwe cy’ibitaro bya Mongwalu, ndetse ni na cyo cyari giherutse guterwamo mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho amahema yifashishwaga mu kwakira abarwayi yatwitswe n’abaturage.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko imibiri y’abahitanywe na Ebola ishobora gukwirakwiza cyane ubwandu, cyane cyane mu gihe cyo kuyitegura no kuyishyingura, ari yo mpamvu abayobozi bakumira ko abaturage bihutira kuyikoraho cyangwa kuyijyana.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwatangaje ko abantu barenga 900 bakekwaho kuba baranduye Ebola muri ako karere, mu gihe abarenga 220 bakekwaho kuba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Umuyobozi w’abaganga ku bitaro bikuru bya Mongwalu, Dr. Richard Lokudu, yavuze ko abaturage bateje imvururu basabaga ko imibiri y’abantu babiri bapfiriye muri icyo kigo isubizwa imiryango yabo.

Yabwiye Associated Press ko ibikorwa by’ibitaro hafi ya byose byahagaze kubera ayo makimbirane n’umutekano muke.

Umwe mu bapfuye yari umupadiri wa Kiliziya Gatolika wari uzwi cyane muri ako gace, ibintu byarushijeho gutera uburakari abaturage bumvaga batanyuzwe n’uburyo inzego z’ubuzima zakemuye icyo kibazo.

Umwe mu bakozi b’ibyo bitaro yabwiye AFP ko uwo mupadiri yari “umuyobozi w’idini wubahwaga cyane” muri ako karere, bityo urupfu rwe rukaba rwarakoze benshi ku mutima.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukwirakwira kw’amakuru y’urujijo, kutizerana hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, ndetse no gushidikanya ku mpamvu nyakuri z’impfu, biri gutuma bamwe mu baturage batakariza icyizere gahunda zo kurwanya Ebola.

Si ubwa mbere habaye imvururu nk’izi muri ako karere. Ku wa Kane ushize, abaturage bo mu mujyi wa Rwampara, uri ku birometero 85 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Mongwalu, na bo batwitse amahema yakirwagamo abarwayi ba Ebola nyuma y’uko babujijwe gutwara no gushyingura umurambo w’umugabo bakekaga ko yazize Ebola.

Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge zikomeye muri RDC, cyane cyane mu bice byugarijwe n’umutekano muke, aho ibikorwa byo kurwanya indwara bikunze guhura n’imbogamizi zishingiye ku makuru y’ibihuha, ubwoba n’ukutizerana hagati y’abaturage n’abashinzwe ubuzima.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments