• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, byibasiye ibigo bivugwaho kubikamo no kurasirwamo za misile ndetse n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi biri hafi y’inzira ya Hormuz, imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo peteroli ku Isi.

Ingabo za Amerika zatangaje ko ibyo bitero byari bigamije “kwitabara no gukumira ibitero bishobora kugabwa ku ngabo za Amerika” ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu gace ka Gulf.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika, havuzwe ko ibikorwa byakozwe hagamijwe gusenya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku nyungu za Amerika no ku bafatanyabikorwa bayo muri ako karere.

Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt. Tim Hawkins, yavuze ko Amerika izakomeza gufata ingamba zo kurinda abasirikare bayo ndetse no gukumira icyahungabanya umutekano w’akarere.

Ati: “Tuzakomeza kugumisha umwanzi aho ari no gukoresha uburyo bwose bwo kurinda ingabo zacu n’inyungu za Amerika, ndetse no mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje.”

Ibi bitero byibanze cyane mu gace ka Bandar Abbas, umujyi ukomeye wa Iran uri ku nkombe z’inyanja ya Persian Gulf, uzwiho kuba urimo ibirindiro bikomeye by’ingabo zirwanira mu mazi ndetse wegereye cyane inzira ya Hormuz.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byemeje ko humvikanye guturika gukomeye muri ako gace, gusa ubuyobozi bwa Iran ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byangiritse cyangwa ku bantu baba baguye muri ibyo bitero.

Abayobozi bo mu mujyi wa Bandar Abbas batangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza ingaruka zatewe n’icyo gitero.

Nubwo ibi bitero byabaye, Iran yakomeje gutangaza ko ibiganiro iri kugirana na Amerika bikomeje kugenda neza, n’ubwo hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze mbere y’ibi bitero ko impande zombi zikomeje kwegerana ku ngingo zimwe na zimwe, ariko ashimangira ko kugera ku masezerano ya nyuma bitazihuta.

Ku ruhande rwa Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko amahirwe yo kugera ku masezerano akiriho, ndetse ko ku wa 26 Gicurasi intumwa za Iran ziteganya guhura na Minisitiri w’Intebe wa Qatar mu rwego rwo gukomeza ibiganiro.

Ati: “Tuzareba niba hari indi ntambwe ishobora guterwa. Haracyari byinshi bisaba kumvikanywaho kugira ngo impande zombi zemeranye ku mushinga wa nyuma, bityo bizafata indi minsi.”

Rubio yongeyeho ko Perezida Donald Trump na we yiteguye gushyigikira no gusinya amasezerano igihe yaba agezweho.

Umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran watangiye gukaza umurego kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane nyuma y’ifungwa cyangwa ihungabanywa ry’inzira ya Hormuz inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bitero bishobora guteza ikibazo gikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli no kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri yo hirya no hino ku Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments