• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na Dushimimana Elias

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, Nibwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bwakoze umukwabo wo gufata inzererezi zirara mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukwabo wafatiwemo abakobwa batwite n’ababyaye, wumvikaniyemo impungenge abafashwe bafite byanemejwe ko basubizwa mu bice bavukamo.

Uyu mukwabo wabaye ubwo hasozwaga umuganda rusange wafatiwemo abakobwa  umunani barimo batatu bafite impinja n’abandi batanu batwite.

Aba bakobwa bakunze kwirirwa mu gishanga giherereye mu Murenge wa Muhima ariko bwakwira bakajya kwirarira ku mabaraza y’inyubako zitandukanye no muri Gare ya Nyabugogo, bakimara gufatwa baganirijwe babwirwa ko bagiye gusubizwa iwabo.

Umwe mu bafashwe witwa Gihozo Ange w’imyaka 21 uvuka mu karere ka Muhanga umaze icyumweru abyaye yabwiye Igihe ko  atazi umugabo wamuteye inda ndetse yemeza ko nanasubizwa iwabo azahita agaruka kubera ko atabasha ubuzima bwo mu cyaro.

Ati “Nubwo bashaka kuhanjyana nzahita ngaruka kuko amafaranga y’urugendo se yamara iki?”

Yavuze ko kugira ngo asigare mu Ntara aho avuka byasaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bumuha amafaranga y’igishoro ku buryo yagenda agakodesha iwabo agatangira no gucuruza.

Kimwe mu byatangaje ubuyobozi n’uburyo aba bakobwa bose bagaragaza ko nibagera iwabo bazahita bigarukira i Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yemereye IGIHE ko muri aba bakobwa barimo abatwite n’ababyaye harimo abarara muri gare no ku mabaraza y’amwe mu maduka.


Yavuze ko bagiye kubafashe kugira ngo basubire iwabo aboneraho gusaba imiryango yabo kubitaho no kutabaha akato kubera ko babyaye kuko aribyo bituma bifuza kuguma i Kigali kandi ntaho bafite ho kuba.

Ati “ Nibyo hari abatinye gusubira iwabo birirwa aha ndetse batabona aho gucumbika bagahitamo kurara ku mabaraza y’inyubako z’ubucuruzi, harimo abatewe inda banga gusubira yo kuko hari n’abirukanywe n’imiryango yabo.”

Yaboneyeho no gusaba inzego z’ibanze z’aho aba bana baturuka kujya babakurikirana no kureba uko zabashakira ibyo gukora mu rwego rwo kwirinda ko baza kuba inzererezi mu Mu Mujyi wa Kigali.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments