Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, Nibwo Ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye Niger muri iki gihe bwategetse Ambasaderi w’u Budage, uwa Nigeria n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku butaka bwayo mu masaha 48.
Ibi bibaye nyuma yuko abahagarariye ibihugu bya Nigeria, Amerika nu Budage bayitabiriye ibiganiro bari batuniwemo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger, rivuga ko Ambasaderi Olivier Schnakenberg w’u Budage yanze gusubiza ubutumire yahawe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bw’ibiganiro byari biteganyijwe ku wa Gatanu tariki 25 Kanama Saa 11:00 z’igitondo.
Ikomeza igira iti “Kandi kubera ibindi bikorwa bya Guverinoma y’u Budage binyuranye n’inyungu za Niger [...] ahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa Niger.”
Iryo tangazo rivuga kandi ko Ambasaderi Mohamed Usman wa Nigeria nawe yanze kwitabira ubutumire bw’ibiganiro yari yatumiwemo na Minisiteri ku wa Gatanu 11:30, nawe yasabwe kuva ku butaka bwa Niger.
Undi wasabwe kuzinga utwe bwangu ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kathleen Fitzgibbons, yari yageze mu gihugu mu cyumweru gishize.
Niger imushinja ko nawe yanze kwitabira ubutumire yahawe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Like This Post?
Related Posts