• Amakuru / MU-RWANDA

?????Mu ibarura riherutse gukorwa n’ Umujyi wa Kigali ryagaragaje ko imiryango igera ku 7361 ari yo ituye mu manegeka mu gihe igera ku 4,230 yamaze kwimurwa.

Nyuma yuko bigaragaye ko iyo miryango ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga, Umujyi wa Kigali wahise usaba imiryango igera ku 3131 kwimuka mbere y’uko ibihe by’imvura bitangira cyane ko mu gihe  cy’Umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi.

Muri iryo igenzura riherutse gukorwa ryagaragaje ko, mu mujyi wa Kigali habarirwa ibibanza bigera ku 24404 byubatsemo inzu zigera ku bihumbi 27 biri mu manegeka kabone nubwo biherereye mu bice byagenewe guturwamo.

Ibi bibanza bikaba biherereye mu mirenge 35 igize uturere tw’umujyi.

Ibyo bibanza bikaba bigaragara cyane mu karere ka Gasabo mu mirenge ya Gisozi, Gatsata no mu Murenge wa Remera.

Ibi bice kandi birimo umudugudu wa Mpano mu tugari twa Cyivugiza na Gasharu duherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kinyinya ndetse n’Akagari ka Kagasa gaherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro n’ahandi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko batazigera batanga ingurane cyangwa ngo bishyurire ubukode bw’amezi atatu abaturage byemejwe n’amategeko ko batuye mu manegeka.

Ati “Twafashe ibi byemezo kuko twatanze umwanya uhagije tuburira abatuye muri ibyo bice kwimuka mbere y’uko ibihe by’imvura biza.”

Meya Rubingisa yagaragaje ko ubufasha bwatanzwe ubushize ku bari batuye muri ibyo bice byatewe n’uko ibiza byabibasiye bisa nk’ibitunguranye, nta myiteguro yindi yabanje kubaho.

Icyakora yerekanye ko abaturage badafite aho bakwimukira binyuze mu isesengura ry’inzego z’ubuyobozi ku murenge, bashobora kuzahabwa ubufasha bw’umwihariho.

Yanahamije ko abatuye muri ibyo bice nibamara kwimurwa ba nyir’ubwo butaka na bo batazigera bahabwa ingurane, ashimangira ko ingurane zitangwa ku hagiye gushyirwa imishinga y’inyungu rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments