Yanditswe na Dushimimana Elias
Umugabo w’imyaka 24 wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu yarangiza akamujugunya mu bwiherero ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023.
Ukekwaho wiyemerera iki cyaha cyo kwihekur, yakoreye aya mahano mu Mudugudu wa Nyarugunga mu Kagari ka Rutabo muri uyu Murenge wa Kinazi ndetse nyir’ubwite yemera ko ariwe wihekuye.
Amakuru BTN yamenye avuga ko uyu mwana w’umuhungu uyu mugabo yishe atabanaga na nyina ahubwo yari yaramumusigiye atabishaka ajya kwibera i Kigali.
Amakuru BTN ikesha abaturage batuye mu gace kabereyemo icyaha, avuga ko uyu mugabo yari yabanje kwimuka mu mudugudu yari atuyemo mbere yuko yikora munda aza kugaruka iwabo nyuma yo gukora ayo mahano ababyeyi be bombi bamubajije aho yasize umwana ababeshya ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yahamirije BTN aya makuru anayitangariza ko umurambo w’uyu mwana wakuwe mu bwiherero.
Ati “Nibyo koko uyu munsi ku wa Gatatu saa kumi n’imwe za mu gitondo mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Rutabo, Umudugudu wa Nyarugunga, mu bwiherero bw’umuturage habonetse umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu wari umaze iminsi ibiri yarabuze.”
Yakomeje agira ati “Iperereza ryahise ritangira, amakuru y’ibanze twabonye ni uko se w’uwo mwana yaba yaragize uruhare muri urwo rupfu, biturutse ku kuba yaramusigiwe atabishaka n’umugore bamubyaranye batabana uba i Kigali.”
Meya wa Ruhango yaboneyo gufata mu mugongo uyu muryango mugari w’uwo mwana, anasaba bamwe mu baturage bafite imyitwarire idahwitse irimo no kuvutsa umuntu ubuzima ko bakwiye kumenya ko umuntu wese afite agaciro n’uburenganzira kabone nubwo haba hari amakimbirane kandi ko igisubizo atari uguhemuka.
Ni inkuru ya MAHORO Samson/BTN TV
Like This Post?
Related Posts