Ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023, Nibwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yahuye na mugenzi we wa Singapore, Sundaresh Menon, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo ibihugu byombi byarushaho kwagura ubutwererane.
Dr Ntezilyayo yashimangiye ko ubumenyi bwagutse ari inkingi ya mwamba ituma hatangwa ubutabera nyabwo, agaragaza gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza nk’uburyo bw’ingenzi bwo gushakira ibisubizo imbogamizi zitandukanye zigaragara mu rwego rw’ubutabera, zirimo n’iz’ubumenyi budahagije.
Yavuze ko ubumenyi ndetse n’ubunararibonye abakozi bo mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bavanye mu mahugurwa bagiye bitabira muri Singapore, bwagize uruhare rukomeye mu kubazamurira ireme ry’ubushobozi n’ubunyamwuga.
Yashimangiye ko gukorera hamwe kw’inzego z’ubutabera za Singapore n’u Rwanda, no kwisunga amategeko mu guteza imbere ubutabera n’imibanire myiza mu benegihugu, byagira uruhare rukomeye mu gusembura iterembere ry’ibihugu byombi nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Dr Ntezilyayo na mugenzi we wa Singapore, bemeranyije ishyirwaho ry’itsinda rihuriweho n’impande zombi, rifite inshingano zo kugaragaza ibikorwa byakorwa ku ngingo zirimo ubuhuza, imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku bibazo bimwe by’amategeko byihariye, kubaka ubushobozi bw’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko binyuze mu mahugurwa ahoraho, ibibazo bireba imanza z’umuryango n’iz’ubucuruzi n’uko Singapore yafasha mu gukomeza kongerera ingufu Ikigo Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC).
Mu 2021, u Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu by’ubutabera, arimo n’ateganya guhererekanya no kungurana ubumenyi ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi.
Hagaragajwe ko ishyirwaho ry’iri tsinda rihuriweho n’impande zombi ari ikimenyetso gishimangira imikoranire ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, ikaba n’indi ntambwe igamije kurushaho kubyaza umusaruro ano masezerano.
Biteganyijwe ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, azasura Ishuri ryitiriwe Yong Pung How ryigisha amategeko rya Kaminuza y’Icungamutungo ya Singapore, (Singapore Management University), anagirane ibiganiro bitandukanye n’abacamanza, impuguke n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubutabera muri iki gihugu.