• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, Nibwo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe akagari ka Makurizo mu mudugudu wa Nyamugari, mu murima   w’umuturage hasanzwe ibisasu 22 n’ikizingo cy’insinga.

Ibi bisasu 22 byasanzwe mu murima w’umuturage bipfunyitse mu ihema harimo n’ikizingo cy’insiga, mu masaha ashyira saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2023.

Ibi bisasu byasanzwe mu murenge wa Cyanzarwe, .

Umuturage wahaye rwandanews24  yavuze ko uwabibonye yashakaga amabuye yo kubakisha, asangamo ibyo bisasu n’insinga mu kirundo cy’amabuye.

Abaturage bavuze ko aha hantu hahoze icyicaro cy’abacengezi mu1997 – 1998.

Ku murongo wa terefone,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe,Nzabahimana Evariste yahamirije ayamakururu BTN ariko anavuga ko atazi neza niba ari ibisasu kuko nabo bagitegereje ibizava mu iperererza.

Amateka avuga ko aka gace kahoze karigaruriwe n’abacengezi mu myaka ya 1997-1998 bikaba bikekwa ko haba hari n’ibindi bisasu byinshi basize bahishe bitaramenyekana, abaturage bagasabwa kuba maso no gushishoza ku byuma babonye batabizi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments