Kuri uyu wa
07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi
b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bifatanyije n’Abanyarwanda muri
rusange mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku
nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni
igikorwa cyabereye icyarimwe mu magororero yose yo hirya no hino mu gihugu
cyitabiriwe n’abakozi ba RCS ndetse n’abagororwa.
Gahunda yo
kwibuka yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku mateka yaranze
Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibihe byo kubunamira.
Abitabiriye
ibi bikorwa banakurikiranye kuri televiziyo gahunda nyamukuru y’igihugu
yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangirije ku mugaragaro iki cyumweru
cy’icyunamo.
Iki gihe cyo
kwibuka ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, guha agaciro ubuzima bw’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa
bw’Abanyarwanda, haba mu magororero no hanze.
Like This Post? Related Posts