Mu mujyi wa
Annaba uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Algeria, imyiteguro
irarimbanyije ku rusengero rwa Basilique Saint-Augustin rwitiriwe umuhanga mu
bya tewolojiya n’umunyabwenge wa gikristu Augustine of Hippo.
Uyu mujyi
uri kwitegura kwakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rudasanzwe ruzibanda ku
nsanganyamatsiko z’amahoro, ubwiyunge, ubumwe n’icyizere. Iki gikorwa cyateje
umwete n’ishyaka rikomeye mu bakirisitu Gatolika batuye muri iki gihugu.
Ni ku nshuro
ya mbere mu mateka umupapa agiye gusura Algérie, igihugu gifite Islam nk’idini
ya Leta, mu gihe abakirisitu ari bake. Muri urwo rwego, biteganyijwe ko Papa
Leo XIV azanasura umusigiti Mukuru wa Alger, aho azatanga ijambo rikomeye
imbere y’abayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile n’abahagarariye
ibihugu byabo (corps diplomatique), mu kigo cy’inama cy’iri torero rikomeye.
Urugendo rwe
i Annaba, rwahoze rwitwa Hippone, ruzaba ari n’umwanya wo gukurikira inzira
y’amateka ya Augustine of Hippo, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu
iyobokamana rya gikristu ku isi.
Nyuma y’uru
ruzinduko ruzamara iminsi itatu, kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Mata, Pope
Leo XIV azakomereza urugendo rwe muri Cameroon, Angola ndetse no muri Equatorial
Guinea.
Abasesenguzi
bavuga ko uru ruzinduko rwe muri Afurika, rukozwe hakiri kare cyane mu gihe cye
cy’ubupapa, rugaragaza uruhare Afurika igenda igira mu itorero Gatolika ku isi,
ndetse n’akamaro ko gukomeza ibiganiro hagati y’amadini n’umuco w’ubworoherane.
Like This Post? Related Posts