• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nyuma y’iminsi 40 y’akangaratete k’intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran, haragaragaye icyizere gishya cy’amahoro. Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Iran na yo irabyemera, mu rwego rwo gufungura inzira y’ibiganiro bishobora guhindura icyerekezo cy’iyi ntambara.

Nk’uko amakuru aheruka abigaragaza, aka gahenge gafitanye isano n’ibiganiro bya dipolomasi kandi gashingiye ku bintu birimo gufungura inzira y’ubucuruzi bwa peteroli mu nyanja ya Hormuz.

Perezida Donald Trump yatangaje ko yemera guhagarika ibitero kuri Iran mu gihe icyo gihugu cyemera gufungura umuhora unyuramo petrol nyinshi ku Isi wa Hormuz.

Trump avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Pakistan, ko hazabaho agahenge k’intambara hagati ya Leta zunze ubumwe za America na Iran, mu gihe yakwemera kureka umuyoboro wa Hormuz ugakora nta nkomyi.

Yagize ati “Nemeye guhagarika kurasa no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko agahenge gahita gatangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugabo ni we wabashije kumvikanisha impande zihanganye.

Yagize ati “Nicishije bugufi, nishimiye gutangaza ko Leta ya Islam ya Iran, na Leta zunze ubumwe za America, n’inshuti zabo, bemeranyije agahenge k’ako kanya ahantu hose harimo na Lebanon/Liban, bihita byuhabirizwa ubu.”

Aka gahenge ngo ni ugukresha neza umutimamana, n’ubushishozi ku mpande zombi, Shehbaz SharifHe yahise anasaba intumwa z’ibi bihugu kuzahurira i Islamabad ku wa Gatanu tariki 10 Mata, 2026 kugira ngo hakomeze ibiganiro.

Ibyo Iran isaba Amerika

Uruhande rwa Iran rwagaragaje ko rufite ingingo 10 zikubiyemo ibyo icyo gihugu cyifuza.

1. Guhagarika intambara burundu kuri Iraq, Lebanon/Liban, na Yemen

2. Guhagarika intambara burundu kuri Iran nta kindi gihe cy’inyongera

3. Guhagarika umwuka uganisha ku makimbirane mu Karere kose Iran irimo

4. Kongera gufungura inzira icamo amato “Strait of Hormuz”

5. Gushyiraho uburyo bw’amategeko, n’ibisabwa kugira ngo inzira ya Hormuz ibe nyabagendwa nta nkomyi

6. Kwishyura indishyi zingana n’ikiguzi cyo kubaka ibyasenyutse muri Iran

7. Kwiyemeza gukuraho ibihano Iran yafatiwe na America

8. Kurekura amafaranga n’indi mitungo ya Iran yafatiriwe na America

9. Iran kwiyemeza ko itazigera igambirira gutunga intwaro kirimbuzi

10. Agahenge k’intambara guhita kajya mu bikorwa mu gihe izo ngingo zumvikanyweho

Ku rundi ruhande ariko Leta zunze Ubumwe za America na zo ngo zifite ingingo 15 z’ibyo zisaba Iran.

Nubwo Perezida Donald Trump yari yavuze ko yatsinze intambara, ku ruhande rwa Iran na bo baremeza ko batsinze intambara.

Mu bwishongozi bwinshi Perezida Trump avuga ko agahenge k'Amerika na Iran ari 'intsinzi yuzuye'

Perezida w’Amerika Donald Trump avuga ko nta gushidikanya guhari ko Amerika yageze ku “ntsinzi yuzuye”, nyuma yo kwemeranya na Irani agahenge k’ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP nyuma yo gutangaza ako gahenge, yavuze ko muri ayo masezerano gahunda ya Irani yo gutunganya uranium “izitabwaho neza cyane”.

Ati: “Iyo bitaba ibyo sinari kuba nemeye.” Nta makuru arambuye yatanze ku kuntu bizagendekera iyo uranium.

Abajijwe niba azasubira ku bikangisho bye bya mbere byo gusenya ingomero z’amashanyarazi za gisivile za Irani hamwe n’amateme yayo ya gisivile igihe ayo masezerano yaba adakurikijwe, yavuze gusa ati: “Ibyo uzabyibonera.”

Trump, biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu Bushinwa mu kwezi gutaha aho azahura na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping, yagize ati: “Numva ko ari yego”, ubwo yari abajijwe niba Ubushinwa bwaragize uruhare mu gutuma inshuti yabwo Irani yemera ako gahenge.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments