• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, akomeje gushyirwa mu majwi  nyuma yo gushinjwa kubogama mu bikorwa byo kuzamura abasirikare mu ntera, aho bivugwa ko yitambitse izamurwa ry’abasirikare 12 barimo abirabura n’abagore.

Aya makuru yatangajwe na bamwe mu basirikare bavuga ko impinduka ziherutse gukorwa mu gisirikare zisa n’izishingiye ku irondaruhu no kutubahiriza uburinganire, ndetse no gukuraho bamwe mu basirikare bafatwaga nk’abegereye ubutegetsi bwa Joe Biden, wasimbuwe na Donald Trump.

Ibi bibaye nyuma y’uko Pete Hegseth aherutse no gukura ku mirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Randy George, wari usigaje umwaka umwe ngo arangize manda ye.

Gusa, ubuyobozi bwa Pentagon burahakana aya makuru. Umuvugizi wabwo, Sean Parnell, yavuze ko ibyavuzwe ari ibinyoma, ashimangira ko izamurwa mu ntera rishingira ku bushobozi bw’umusirikare aho kuba ku bindi bintu.

Ati: “Aba ni abantu bavuga ibyo batazi. Mu buyobozi bwa Hegseth, abasirikare bazamurwa mu ntera kuko babikoreye.”

Nubwo ubuyobozi bubihakana, hari abandi basirikare bavuga ko hari ibimenyetso bituma bakeka kubogama, harimo nk’aho abasirikare batatu bo mu ngabo zirwanira mu mazi bahagaritswe bose ari abirabura, kandi nta perereza ryigeze ribakorwaho ngo rigaragaze amakosa yaba yarabateye guhagarikwa.

Ibi bibazo bibaye mu gihe Perezida Donald Trump na Minisitiri Pete Hegseth bagaragaje kenshi ko batemera gahunda ya Diversity, Equity and Inclusion (DEI), igamije guteza imbere uburinganire no kudaheza.

Mu minsi ishize, Trump yanasabye ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere kudashingira kuri DEI mu gutanga akazi, asaba ko hakwibandwa ku bushobozi bw’abakozi.

Ibi byose bikomeje guteza impaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bamwe bashinja ubuyobozi bushya gusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire mu gisirikare, mu gihe abandi bashyigikiye ko ubushobozi ari bwo bugomba guhabwa umwanya wa mbere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments