Guverinoma
ya Sénégal yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zidakene z’abaminisitiri
n’abayobozi bakuru mu mahanga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Ousmane
Sonko.
Iki cyemezo
gifashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka
z’imihindagurikire y’ibiciro by’isi yose by’ibikomoka kuri peteroli, biterwa
n’intambara hagati ya Amerika, Israel n’Iran.
Abayobozi ba
Sénégal batinyaga ko igihugu kigiye kujya mu bihe "bikomeye cyane",
kuko intambara n’ifunga rya Iran ry’umuhora Ormuz byahungabanyije amasoko y’isi yose
y’ingufu n’ibikomoka kuri Peteroli
Ibi byatumye igiciro cya peteroli cyiyongera
cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y’imari ya Sénégal. Kuva ku giciro cyateganyijwe
cya 62 dollars ku kagunguru ka peteroli, ubu igiciro kigeze ku 115 dollars,
nk’uko Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko yabivuze mu muhango wabereye i Mbour
ku bakinnyi b’urubyiruko ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Mu butumwa
bwe, Ousmane Sonko yavuze ko:
"Nta
numwe mu bayobozi b’iki gihugu uzava mu gihugu, keretse mu rwego rw’inshingano
z’akazi kadasanzwe."
Yavuze kandi
ko we ubwe yahagaritse ingendo ziteganijwe mu bihugu bya Niger, Espagne na
France, ku mpamvu z’ubukungu n’imari ya Leta.
Muri Afurika
y’Uburengerazuba no ku rwego rw’isi, guverinoma nyinshi zasubije ku kibazo
cy’izamuka ry’ibiciro bya peteroli hifashishijwe uburyo bwo kongera ibiciro bya
Lisansi
Ousmane
Sonko yavuze ko aya ari amwe mu masomo yatumye Sénégal ifata icyemezo cyo
guhagarika ingendo z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru.
Minisitiri
w’Ingufu azasobanura mu minsi iri imbere
uburyo Leta izakomeza kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, hakazabaho
n’ibindi byemezo bizatangazwa mu cyumweru gitaha.
Ibi byose
bigamije gukomeza kurengera umutungo w’igihugu no gukomeza ibikorwa remezo
n’imishinga y’iterambere mu gihe cy’ubukungu bw’ingutu.
Like This Post? Related Posts