• Amakuru / POLITIKI

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, Nibwo Ubutegetsi bw’u Burusiya bwatangaje ko hari ubwato bw’iki gihugu butwara ibikomoka kuri peteroli bwagabweho igitero na Ukraine mu Nyanja y’Umukara.

Ubu butegetsi bwatangaje ko icyumba kirimo moteri y’ubwo bwato bwarimo abantu 11 cyangiritse ariko ko nta n’umwe wagikomerekeyemo.

Inkuru ya BBC ivuga ko Ukraine nta cyo yari yabitangazaho ku mugaragaro ariko umukozi wo mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yavuze ko ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) ari bwo bwakoreshejwe.

Iki gitero kibaye icya kabiri mu minsi ibiri gikoreshejwemo intwaro nk’izo nubwo u Burusiya bwavuze ko nta cyangiritse mu gitero cyo ku wa Gatanu mu gihe  Inzego za Ukraine zo zavuze ko cyangije amato y’intambara y’u Burusiya nkuko CNN ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ubunigo bwa Kerch aho igitero cyabereye buhuza Inyanja y’Umukara n’Inyanja ya Azov, bugatandukanya Crimea - umwigimbakirwa wa Ukraine u Burusiya bwiyometseho mu 2014 n’umwigimbakirwa wa Taman w’u Burusiya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments