• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 03 Kanama 2023, Nibwo amashyamba yo mu mirenge ya Rwankuba, Bwishyura na Gitesi mu Karere ka Karongi  karere ka Karongi mu mirenge ya Rwankuba, Bwishyura na Gitesi mu Karere ka Karongi  yadukiriwe n’inkongi.

Biravugwa ko Hegitari zirenga 20 ziteyeho amashyamba arizo zibasiwe zinagizwa n’inkongi yibasiriye ibi bice, bikekwa ko yatejwe n’abaturage bashaka uruhira rwo kuzaragiramo inka.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko yatangiye mu masaha ya saa munani z’ijoro ryo ku wa Kane, barazimya ariko birananirana cyane ko iyo misozi ikunze kubaho umuyaga mwinshi ari nawo watizaga umurindi iyi nkongi.

Nubwo hari abavuga ko iyi nkongi yatewe n’abahatwitse biteze ko imvura nigwa hazamera ubwatsi bw’inka, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vetsine, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko hataramenyekana icyaba cyarateye iyi nkongi akaba ashimira abaturage kubwo ubutwari bagize bwo gutabara hakiri kare bakazimya umuriro ndetse abasaba kujya birinda icyo aricyo cyose cyateza inkongi.

Ati “Ntabwo turamenya icyateye inkongi. Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kuba hari aho umuriro wahurira n’ibyatsi kuko turi mu gihe cy’impeshyi ibyatsi byarumye. By’umwihariko turabasaba kuba hafi y’abana babo bakabakurikiranira hafi kugira ngo badatwara umuriro bagatwika imisozi”.

Nyuma yo gucogoza uyu muriro ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’abaturage, hashyizweho itsinda ry’abantu bashinzwe kureba niba uyu muriro wakongera kwaka.

Amategeko y’u Rwanda agena ko muntu wese mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Akarere ka Karongi, ni kamwe mu turere tudakunze kwibasirwa n’inkongi. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments