• Amakuru / POLITIKI

Nyuma yuko Perezida wa Niger ahiritswe ku butegetsi nabari bashinzwe kumurinda, ibihugu nka ??Burkina Faso, Mali na Guinée byitandukanyije n’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) kuva aho utangarije ko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger nibadasubizaho Perezida Mohamed Bazoum mu gihe cy’icyumweru, hashobora kwifashishwa ingufu.

Mali na Burkina Faso byo byatangaje ko nihagira ugaba igitero kuri Niger, bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara, nkuko biri mu itangazo rihuriweho byashyize hanze.
Igitangaje nuko, Ibyo bihugu nabyo biyobowe n’abahiritse ubutegetsi mu bihe bishize, byatangaje ko nihagira ugaba igitero kuri Niger, bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara, nkuko biri mu itangazo rihuriweho byashyize hanze.

Ibyo bihugu nabyo biyobowe n’abahiritse ubutegetsi mu bihe bishize, byatangaje ko bizahita biva muri CEDEAO, bigashyiraho uburyo bwo gutabara Niger kuko izaba isumbirijwe.

Kuri iki Cyumweru nibwo CEDEAO yatanze igihe ntarengwa cy’icyumweru cyo kuba ubutegetsi bwasubijwe mu maboko y’abasivile muri Niger, by’umwihariko Perezida Mohamed Bazoum agasubira ku butegetsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments